Gicumbi HC yegukanye igikombe cy’Intwari mu mukino w’intoki wa Handball itsinze ikipe ya Police HC ibitego 33 kuri 31.
Ni umukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari (Heroes Touranment) mu mukino wa Handball wakinwe kuri iki Cyumweru, tariki 13 Gashyantare kuri Sitade Amahoro i Remera.
Ikipe ya Police HC yari imaze shampiyona 7 idatsindwa mu mukino wa handball yaje guhangamurwa na Gicumbi HC ku mukino wa nyuma w’amarushanwa y’igikombe cy’Intwari mu mukino wa handball.
Ku isaha ya saa munani z’amanywa (2:00p.m), nibwo umukino wahuje Police HC na Gicumbi HC watangiye, maze utangirana ishyaka ku mpande zombi aho buri kipe yahataniraga intsinzi ndetse n’abakinnyi bafite ishyaka ridasanzwe.
Police HC yari yatangiye iri hejuru yaje kwigaranzurwa n’ikipe ya Gicumbi HC, maze igice cya mbere kirangira ari ibitego 18 kuri 14 bya Police HC.
Igice cya kabiri cyatangiranye ishyaka nk’uko igice cya mbere cyari cyarangiye, Gicumbi HC ikomeza kuba imbere gusa Police yaje kugaragaza ko ari ikipe y’ikigugu kugeza ubwo mu minota ya nyuma byaje kugera aho ikinyuranyo cy’ibitego kitarengaga bibiri.
Ibi byaje kugorana ku makipe ariko biryohera abafana kuko byageze aho ibitego biba 30 kuri 30, ariko Gicumbi HC yaje kugaragaza ko ari igicumbi cya Handball ikomeza guhatana kugeza ku munota wa nyuma batahanye intsinzi ku bitego 33 kuri 31.
Nyuma yo kwegukana igikombe cy’Intwari mu mukino w’intoki wa Handball, Umutoza wa Gicumbi HC, Mwiseneza Innocent, yavuze ko ari iby’agaciro kuba igicumbi cy’Intwari z’igihugu bagaragaje ko ari igicumbi cya Handball bagahagarika Police HC yari imazeho iminsi.
Ati “Ni insinzi y’ibyishimo, igicumbi cy’Intwari n’igicumbi cya Handball, ni ibyishimo cyane ko duhagaritse umuvuduko wa Police HC.
Ni umukino wari ufite imbaraga zo hejuru byadusabye kuba hafi y’abakinnyi ngo badatakaza umujyo w’umukino.
Umuzamu wacu mu minota yanyu aho byari bikomeye yadukoreye ibitangaza akuramo imipira. Abakinnyi bacu bari beza ku buryo twasimbuje gake cyane, abari hanze na bo ni beza nubwo tutabazanye kuko umukino wari wamaze gushyuha.”
Umutoza wa Police HC, Antoine Ntabanganyimana, nyuma yo gutakaza igikombe cy’Intwari yavuze ko habayeho kwirara bigendanye n’igihe bari bamaze badatsindwa, gusa ngo bagiye kongera gukaza umurego kuko basanze hari ikipe ishobora kubahangara.
Yagize ati “Hari hashije igihe kinini Police HC tudatakaza umukino n’umwe, gusa uyu munsi turatsinzwe kuko niko bigenda mu mukino habaho gutsinda, kunganya no gutsindwa.
Turatsinzwe kandi turabyakiriye kubera ko umukino wari mwiza ufite ishyaka ku mpande zombi, uyu munsi ntibyaduhiriye ko dutsinda imipira twabonye imbere y’izamu kandi niko bigenda iyo utakaje imipira uratsindwa.”
Ikipe y’umukino wa Handball ya Police ikaba yari imaze igihe kirekire idatsindwa kuko imaze shampiyona zirindwi idatsindwa, gusa kuba batsinzwe na Gicumbi HC.
Umutoza wa Police HC, Antoine Ntabanganyimana akaba yari amaze imikino 213 adatsindwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, wanakiniye ikipe ya Handball ya Police, nyuma yo kwegukana igikombe cy’intwari yavuze ko imbaraga batakaje bategura zitapfuye ubusa bityo nk’Akarere k’igicumbi cy’Intwari ngo ni iby’agaciro kuba begukanye iki gikombe.
Ati “Ibanga nta rindi uretse gukunda umukino wa Handball no guha agaciro iki gikombe cy’Intwari. Twarateguye kandi dutegura dushaka igikombe none tugitwaye ikipe idatsinzwe na rimwe. Njye ubwange nakinnye uyu mukino wa Handball kandi nakiniye Police HC. Ni umukino nsanzwe nkunda aho ngereye ku buyobozi numvaga ko ngomba kugarura umwuka, abantu bakishima ndetse impano zikazamurwa.”
Ikipe y’Akarere ka Gicumbi y’umukono w’intoki Gicumbi Handball Club yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR HC ibitego 39 kuri 26 muri ½.
Mu mikino ya ¼ Gicumbi HC yasezereye Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ikoranabuhanga (UR CST) .
Akarere ka Gicumbi ni hamwe mu hatangirijwe umukino wa Handball mu Rwanda mu mwaka w’ 1983, mu bigo bya Groupe Scolaire De La Salle Byumba ndetse no mu Burasirazuba muri Ecole Normale de Zaza. Utangizwa n’Umudage Friedhelm Elias, ari naho wavuye waguka no mu bindi bice by’igihugu.
Ikipe ya Kiziguro Secondary School yatwaye igikombe cy’Intwari mu bagore itsinze Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Rwamagana.
ES Kigoma yo mu Karere ka Ruhango yatwaye igikombe mu bagabo bari munsi y’imyaka 20 (U-20) itsinze ADEGI Gituza.
NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE