Ikipe y’Akarere ka Gicumbi y’umukono w’intoki Gicumbi Handball Club yageze ku mukino wa nyuma w’amarushanwa y’Intwari mu mukino w’intoki wa Hand Ball itsinze ikipe ya APR HC ibitego 39 kuri 26.
Bamwe mu bakinnyi ba Gicumbi HC bayifashije kugera kuri finali
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 12 Gashyantare 2022, nibwo hakinwaga imikino ya ¼ na ½ mu marushanwa y’Intwari (Heroes Tournament) mu mukino w’intoki wa Hand Ball, aho Gicumbi HC yahatambutse yemye.
Mu mikino ya ¼ Gicumbi Handball Club yacakiranye na Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ikoranabuhanga (UR CST), gusa Gicumbi HC yaje kuba ikatisha itike ya ½ ku bitego 32 kuri 14.
Muri ½ Gicumbi HC yahuye na APR HC maze nayo iyisezerera ku bitego 39 ku bitego 26 bya APR HC. Gicumbi HC iba ikatishije itike yo gukina umukino wa nyuma uzaba kuri iki Cyumweru, aho izakina n’ikipe ya Police Handball Club.
Umukino wa nyuma ukaba uteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki 13 Gashyantare 2022, aho ubera kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali. Amarushanwa y’Umunsi w’Intwari (Heroes Tournament) yatangiye ku wa 5 Gashyantare 2022.
Ikipe ya Gicumbi HC yasoje imikino y’amatsinda iyoboye itsinda nyuma yo gutsinda imikino yayo yose, harimo UR Nyagatare yatsinze ibitego 31 kuri 12, UR Rwamagana yatsinze ibitego 25 kuri 12 na Nyakabanda HC yatsinzwe ibitego 20 kuri 12.
Akarere ka Gicumbi ni hamwe mu hatangirijwe umukino wa Handball mu Rwanda mu mwaka w’ 1983, aho uyu mukino watangijwe mu bigo bya Groupe Scolaire De La Salle Byumba na Ecole Normale Zaza . Utangizwa n’umudage Friedhelm Elias, ari naho wavuye waguka no mu bindi bice by’igihugu.
Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Grace Musanabaganea
February 13, 2022 at 2:40 pm
Gicumbi oyeeeeeeeeeeee
Komeza wese imihigo Gicumbi yacu nziza, Gicumbi cy’intwari, Gicumbi cy’,umuco, Gicumbi cyintsinzi ………. .
Gicumbi ku isonga , tugufatiye iryi buryo, icyi ni igihe cyawe.