Amakuru aheruka

Rusizi: Abasenateri babiri batanze umusanzu mu kubakira abatishoboye

Abasenateri babiri bo muri Sena y’u Rwanda, bafatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi mu gikorwa cy’umuganda wo kubakira abaturage babiri batishoboye.

Batanze umusanzu mu muganda wo kubakira abatishoboye babiri

Aba Basenateri ni Hon. Dushimimana Lambert na Senateri Nyinawamwiza Laetitia bakoreye umuganda mu Murenge wa Bweyeye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022.

Ni igikorwa cyo kubakira abaturage babiri batishoboye bo Tugari twa Gikungu na Nyamuzi two muri uyu Murenge wa Bweyeye batari bafite aho kuba.

Muri iki gikorwa kandi hanasijwe ikibazo kizubakwamo ubwanikiro bw’ibigori mu Kagari ka Kibayo.

Nyuma y’iki gikorwa cy’umuganda, aba Bashingamategeko bagiranye ibiganiro n’abaturage, babamenyesha ko baje mu rwego rwo kubasura no gufatanya mu bikorwa biteza imbere umuturage.

Bavuze ko iki gikorwa cyo kubakira abatishoboye ari bwa bumwe buranga Abanyarwanda bukaba bunakomeje gutuma Igihugu cyabo gitera imbere, baboneraho kubasaba kugira uruhare mu bibakorerwa nk’ibi by’ubufatanye.

Senateri Dushimimana Lambert yabashimiye aba baturage ku ruhare bagira mu kwicungira umutekano, anabasaba kwitabira kwikingiza COVID-19 kugira ngo bakomeze ibikorwa by’iterambere nta nkomyi.

Senateri Nyinawamwiza Laetitia na we yasabye abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye kwirinda amakimbirane mu ngo bakarangwa no gushyira hamwe bakayoboka kwiteza imbere n’imibereho myiza y’abagize umuryango.

Muri ibi biganiro kandi; abaturage na bo bahawe umwanya bagaragaza ibibazo bafite byiganjemo ibishingiye ku miterere yihariye y’uyu Murenge wa Bweyeye.

Bafatanyije n’abaturage

Banagiranye ikiganiro n’abaturage babasaba gukomera ku bumwe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

ANDI MAFOTO

Senateri Nyinawamwiza Laetitia yabasabye kwirinda amakimbirane yo mu miryango

Na bo bagaragaje ibibazo bafite

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Gitifu

    February 12, 2022 at 10:45 pm

    Nkundako abasilikare baba bari hafi cyane kubera ukuntu abayobozi baba basabanye nabaturage kurwego rwohejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI