Amakuru aheruka

Rubavu: Umubyeyi yapfanye n’abana be babiri bagwiriwe n’inzu bari batuyemo

Uwizeyimana Yvonne w’imyaka 23 ndetse n’abana be babiri bo mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa, Umudugudu wa Gisa, bagwiriwe n’igikuta cy’inzu barimo bahita bapfa.

                                                                                        Akarere ka Rubavu mu ibara ritukura

Abana bapfanye na nyina ni Iradukunda Josiane w’imyaka 4 na Uwimana Yvette wari ufite amezi 3.

Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare, 2022, ubwo hari umuturage wari ugiye kumureba bari baraye bahanye gahunda yo kujya gusenga agasanga inzu ye yaguye.

Ibi byabaga ubwo Nsabirora Emmanuel umugabo wa nyakwigendera yari mu kazi ko gucunga umutekano akaba asanzwe akorera Ikigo gishinzwe gucunga umutekano (Securty Guard).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisa ibi byabereyemo, Ntaganda Hicham yabwiye UMUSEKE ko amakuru yayamenye maze akihutira kugerayo kugira ngo amanye uko byagenze.

Uyu muyobozi asobanurira Umunyamakuru uko byagenze, yavuze ko bikekwa ko inkangu yaba yagwiriye gikuta cy’inzu, maze icyo gikuta kikabagwaho bagahita bapfa.

Ati “Ni kwa kundi imvura yagendaga igwa, amazi akireka mu mukingo,imvura yari yaguye, inkangu iza kugwa.Inkangu igwa ku gikuta cy’inyuma,igikuta kigwa kuri uwo mubyeyi n’abo bana be babiri.”

Uyu muyobozi yavuze ko uyu mubyeyi yari atuye ahantu munsi y’umukingo ari wenyine bityo ko byari kugorana ko atabarwa.

Ntaganda yasabye abaturage kujya bafata amazi kandi bagashyira imirwanyasuri aho batuye no mu mirima yabo.

Ati “Nk’abantu batuye ku misozi ni uko bajya bashyiramo imirwanya suri, kandi bagafata amazi, ibyo bizadufasha kurwanya ingaruka z’amazi amanuka mu migende no ku misozi. “

Kugeza ubu imirambo yaba nyakwigendera biteganyijwe ko ihita ishyingurwa mu gihe ababyeyi b’umuryango wa Nyakwigendera bahagera.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI