Amakuru aheruka

Perezida Kagame ashyize imbaraga mu gushakira ab’amikoro aringaniye inzu nziza zidahenze

(AMAFOTO) Kuri uyu wa Gatanu Perezida Paul Kagame yashimye inzu z’umushoramari ADHI yubatse muri Karama mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, zigenewe ab’abamikoro aringaniye baba muri Kigali, akaba yavuze ko Leta izatanga ubufasha bwose bukenewe ngo uyu mushinga ugerweho.

Perezida Paul Kagame ubwo yasuraga inzu zimaze kubakwa

Perezida Kagame wasuye icyiciro cya mbere cy’inzu zarangiye kubakwa, yavuze ko ibikorwa ubwabyo byivugira ndetse ashima umushoramari Soleman Idd washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo ADHI kiri kubaka izi nzu.

Ni inzu ziri ku giciro cya miliyoni 16Frw na miliyoni 35Frw, nibura umukozi uhembwa Frw 200, 000 no kuzamura ashobora kubonamo inzu.

Uyu mushinga wiswe Bwiza Riverside Community uri i Karama mu Murenge wa Kigali niwuzura uzaba ufite inzu 1600 z’igiciro giciriritse n’izindi 720 z’abafite ubushobozi bwiyumbuyeho (luxury units).

Perezida Paul Kagame wagaragaje ko yishimiye inzu yabonye, yagize ati “Ndashima imikoranire yabaye hagati yawe (Soleman Idd), ADHI na Leta y’u Rwanda mu kwerekana ibishoboka mu bintu dushaka guteramo imbere mu gihe kirekire ariko tutarageraho.

Tubonye ikintu gishoboka, cyatwemeza ko ikibazo twari dufite kuva kera hari ibishoboka ngo gikemuke. Iyi ni intangiriro hari ibindi byinshi bizakorwa, harimo kwigisha urubyiruko, gukoresha ibikoresho by’imbere mu gihugu ndetse n’uburyo ibi bizaramba birisobanura nta byiza twagira nkabyo.

Kugira ibintu bihendutse, birambye kandi dukoresha ibikoresho by’imbere mu gihugu ni ibintu byiza mu byo twagakwiye kugira. 

Tuzagirana imikoranire myiza, yari isanzwe ariko igomba kurushaho twifuza ko byihuta ni yo ntego, muri Leta ku ruhande rwacu tuzakora ibishoboka byose mu bushobozi dufite abantu bacu bagere ku nzu za make zikenewe kandi ku bwinshi, kandi ubu uyu munsi twabonye igishoboka, turasaba buri wese muri Leta gukora igishoboka ngo bitere imbere.”

Perezida Paul Kagame yabwiye Umushoramari Soleman Idd ko niba hari ikibazo azagira azakimugezaho vuba.

Ati “Urazi uko wangeraho ndahari amasaha yose, ndifuza ko ibi bintu bigerwaho, dufite abafatanyabikorwa bifuza kudufasha ngo abantu bacu babone amacumbi, ntekereza ko bazabona ibishoboka berebeye kuri izi nzu, biradusaba twese ngo dukore tugere ku ntego igomba kugerwaho.”

Izi nzu Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ari nziza ndetse ko uyu mushinga ukwiye gushyigikirwa

Aime Habimana, Umwubatsi wa Engineering Consultancy & Construction (ECCON) iri kubaka ziriya nzu yabwiye The New Times ku wa Kane w’iki Cyumweru ko nibura bahaye akazi abakozi 200 bakaba barahereye ku kubaka inzu 245 zizuzura mu mpera za 2022.

Habimana yavuze ko igiciro cya ziriya nzu kiri hagati ya miliyoni 16Frw na miliyoni 35Frw bitewe n’ingano y’inyubako n’ibiyirimo.

Umushoramari ngo nubwo yahereye i Kigali umushinga we arashaka ko uzagera mu gihugu hose.

Izi nzu ziri mu byiciro bibiri hari izifite ibyumba bibiri n’uruganiriro n’izifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ariko ziba ari inzu imwe irimo ebyiri (Two in One) hakaba izindi z’ibyumba bitatu n’uruganiriro ariko inzu ikaba iri ukwayo.

Ikindi ni uko izi nzu zubakanye ubuhanga mu bijyanye no kurengera ibidukikije.

Rwiyemezamirimo ateganya ko mu 2026, azaba yarubatse bene izi nzu 8,000 nibura muri 2033 akazaba yarujuje inzu nk’izi 40,000 nibura muri zo 70% zikaba ari iz’abamikoro aciriritse.

Mu ruganiriro rw’imwe muri izi nzu

Perezida Paul Kagame yashimiye umushoramari Soleman Idd washinze ADHI irimo kubaka izi nzu mu Rwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

ANDI MAFOTO

AMAFOTO@ Kagame Facebook, RBA &New Times

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Taximoto

    February 16, 2022 at 8:21 pm

    Abantu benshi barangije amashuli ya Kaminuza babuze akazi bahinduka abataximen, abamotari, abagulisha kumitaka, agiye kuri bank bamuguliza akagura iyinzu ese azariha angahe kukwezi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI