Kuri uyu wa 09 Gashyantare 2022 Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze bwasabye urukiko ko urubanza rwa Maniriho Jean de Dieu, ukekwaho ibyaha birimo gusambanya n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukuramo inda n’ubwicanyi byakorewe umwana w’umukobwa w’imyaka 17, ko rutakongera gusubikwa kuko byaba ari ugukereza urubanza.
Ni urubanza rwatangiye ku isaha ya saa tatu, aho uregwa yari muri Gereza Nkuru ya Musanze kuko yaburanishwaga hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Ubwo Umucamanza yari amaze gusoma umwirondoro w’uregwa ari we Maniriho Jean de Dieu, yahise anavuga ko umwunganizi we atabashije kuboneka ku mpamvu yatanze ko hari urundi rubanza yagiyemo i Kigali ndetse agaragaza nomero yarwo.
Maniriho yahise asaba urukiko ko urubanza rwasubikwa kuko atabasha kuburana nta mwunganizi afite, bityo ko barwimurira ku wundi munsi umwunganizi we yamaze kubone.
Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha babajijwe icyo bavuga ku busabe bw’uregwa kubera ko atabasha kuburana adafite umwunganira, buvuga ko bwemera ko urubanza rwasubikwa kuko impamvu zatanzwe zifite ishingiro. Gusa abahagarariye Ubushinjacyaha basaba Urukiko ko uru rubanza rutazongera gusubikwa kuko byongeye byafatwa nk’impamvu yo kurukerereza ku mpamvu bise ko yaba ari nko guha agaciro imanza zimwe izindi ntizigahabwe.
Urukiko rumaze kumva impande zombi rwagaragaje ko ari uburenganzira busesuye ku regwa kuburana afite umwunganizi, ndetse ko n’uwunganira Maniriho impamvu yatanze zifatika rutegeka ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku wa 08 Werurwe, 2022.
Maniriho Jean de Dieu yatawe muri yombi ku wa 05 Ugushyingo 2020, aho akekwaho gusambanya Iradukunda Emelance w’imyaka 17 akanamutera inda, nyuma akaza kugerageza kumufasha kuyikuramo bikaza kurangira anamwishe.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/musanze-umugabo-ukora-kwa-muganga-yafunzwe-akekwaho-kwica-iradukunda.html?fbclid=IwAR02iOu3QYX7w7xtCY6dg2UfRFz8ONWd9JUi7RtvkNeGNPazuh2xvYxpfDc
Ubwo Maniriho yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa Ubushinjacyaha, bwagaragaje ko ibyaha akurikiranyweho byakozwe ku wa 28 Ukwakira, 2020, aho ngo uregwa yapimye Iradukunda agasanga atwite, nyuma agatangira kugerageza kumukuriramo iyo nda mu bihe bitandukanye, ndetse ngo yabanje kumuha amafaranga ibihumbi 60 ngo ajye kuyikuriramo i Kigali, ariko aza kuvayo atabikoze.
Nyuma ngo yaje kumuha andi agera ku bihumbi 50Frw ngo ajye kuyikuriramo i Kisoro nk’uko ngo yabyiyemereye imbere y’Ubugenzacyaha ubwo yabazwaga akimara gufatwa.
Uregwa yahakanye ibyaha byose aregwa ndetse anasaba Urukiko kutazaha agaciro inyandiko yakorewe n’Ubugenzacyaha akimara gufatwa ngo kuko yabajijwe ari mu bihe yise ko atari byiza, ndetse na bimwe mu bikoresho byabonetse iwe ubwo inzego zibishinzwe zamusakaga akimara gufatwa birimo inyundo, imigozi ya mushipiri isa n’iyari iziritswe mu ijosi amaboko n’amaguru by’umurambo wa Iradukunda ubwo watoragurwaga mu murima, umukeka uriho amaraso n’ibindi.
Bikekwa ko ibyo byabonetse bifitanye isano n’urupfu rwa Iradukunda, Maniriho yasobanuye ko yari asanzwe abifite iwe ntaho bihuriye n’urupfu rw’uyu mwana.
Urubanza mu mizi kuri uru rubanza ruzaba ku wa 08 Werurwe, 2022 saa mbiri za mu gitondo ku Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/musanze-umukobwa-wimyaka-17-bamusanze-mu-murima-yishwe-aboshye-maguru.html