Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, muri Village Urugwiro yakiriye Robert Pires na Ray Parlour abanyabigwi bakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza bari bamaze iminsi bazenguruka u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 9 Gashyantare 2022, mu biro by’umukuru w’Igihugu Village Urugwiro ku Kacyiru, nibwo aba bakinnyi b’umupira w’amaguru bakanyujijeho muri Arsenal bakiriwe na Perezida Paul Kagame.
Nk’uko Byatangajwe n’urukutwa rwa Twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, Robert Pires na Ray Parlour bahuye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame baraganira, aba banyabigwi bakaba bari baherekejwe n’imiryango yabo.
Robert Pires na Ray Parlour bageze mu Rwanda mu ntangiriro z’iki Cyumweru baje gusura u Rwanda mu bufatanye rufitanye n’ikipe ya Arsenal buzwi nka Visit Rwanda, aho iri jambo rinambarwa ku myenda y’iyi kipe ikina icyiciro cya mbere cya shampiyona y’Ubwongereza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Robert Pires na Ray Parlour babanje gusura imirima y’icyayi hafi na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, aho banafashe akanya ko gusarura ku cyayi cy’u Rwanda gihingwa muri aka gace k’amajyepfo y’u Rwanda. Ni nyuma yo gusura ibyanya nyaburanga binyuranye nka Pariki ya Nyungwe.
Umunyabigwi Robert Pires na mugenzi we bavuze ko uru ruzinduko bagiriye mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda bahabonye ibintu byinshi byiza kandi bishimishije, bagashimangira ko kubera ubufatanye bwa Visit Rwanda ijambo ryanditse ku mwambaro wa Arsenal byatumye igihugu kimenyekana.
Bagahamya ko ubu bufatanye ari nk’impano kandi ari amahirwe ku Rwanda kuko Arsenal izwi hirya no hino ku Isi bituma n’u Rwanda rumenyekana hirya no hino, gusa ngo n’impano ku mpande zombi.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, ruhamya ko ubufatanye na Arsenal bumaze gutanga umusaruro ku Rwanda cyane cyane mu kuzamura ubukerarugendo. Ibi bishimangirwa na Kageruka Ariella, ukuriye ishami rishinzwe ubukerarugendo muri RDB.
Ati “Ni byiza kandi turabyishimiye kubera ko bikomeza guteza imbere ubukerarugendo, ishusho nziza y’u Rwanda mu mahanga cyane cyane inyamaswa nziza, imisozi, ibiyaga ndetse n’umuco wacu. Ni ngombwa gufatanya n’abandi mu myanya yose y’Isi kandi byatugejeje ku kumenyekanisha igihugu birenze ibyo twakora twenyine.”
Robert Pires yakiniye ikipe ya Arsenal kuva mu mwaka w’ 2000 kugeza mu 2006 ni mu gihe Ray Parlour we yayikiniye kuva mu 1992 kugeza mu 2004. Bombi bayifashije gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza idatsinzwe umukino n’umwe mu mwaka wa 2004.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW