Nyamvumba Robert ntagihindutse yazasohoka muri Gereza ya Nyarugenge, muri Nzeri 2022 nyuma y’uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere Urukiko Rukuru rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’amezi 30 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 50Frw igihano gito ugereranyije n’icyo yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye.
Umucamanza yavuze ko ubujurire bwa Nyamvumba Robert nubwo yajururiye Urukiko Rukuru bufite ishingiro kuri bimwe.
Ni icyemezo cyasomwe n’inteko y’Abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko nk’uko, iyo nteko ni na yo yari yaburanishije ubujurire.
Nyamvumba Robert yasomewe atari mu cyumba cy’Urukiko n’Ubushinjacyha ntabwo bwari buhagarariwe.
Me Shema Gakuba Charles wunganiye Nyamvumba kuva yatangira kuburana mu mizi, yabwiye Umuseke ko nk’umunyamategeko we bishimiye icyemezo cy’Urukiko Rukuru.
Ati “Kuva ku myaka itandatu n’ihazabu ya miliyari 21,6Frw ukagera ku myaka ibiri n’igice nta mpamvu umuntu atabishimira ubutabera bwakoze akazi kabwo neza.’’
Yavuze ko mu bujurire bwabo bari basabye Urukiko ko Nyamvumba Robert urukiko rubibonye ukundi rwamusubikira ibihano.
Uyu munyamategeko ati “Ariko n’ibihano Nyamvumba Robert yahawe na byo turabishimira.”
Nyamvumba Robert mbere y’uko afungwa yahoze ari umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ( MININFRA). Yatawe muri yombi muri Werurwe, 2020.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Nzeri, 2020 rwamuhamije icyaha cya Ruswa rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyari 21,6Frw.
Bivuze ko amaze imyaka ibiri hafi afunzwe, iyo nivanwa muri aya mezi 30 (imyaka ibiri n’amezi atandatu), Nyamvumba araba asigaje gufungwa amaze 7 bivuze ko yazarekurwa muri Nzeri, 2022 nta gihindutse.
Nyamvumba yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda
Nyamvumba Robert yatangiye kuburana ubujurire bwe mu Rukiko Rukuru ku wa 04 Ukwakira, 2021. Uru rubanza rwaburanishijwe ku wa 07 Mutarama, 2022 rumaze gusubikwa inshuro enye mu bihe bitandukanye.
Akenshi byaturukaga kuri Nyamvumba ubwe kubera ko abanyamategeko be batabaga bahuye ngo bategure Dosiye ye neza bikarangira Umucamanza asubitse ibiranisha.
Nyamvumba Robert yaburanye ubujurire yunganiwe n’abanyamategeko bane barimo Me Shema Charles Gakuba, Me Sadi Jashi, Me Floride Kabasinga na Me Sebukoneke Innocent.
Ubwo yaburanaga ubujurire bwe ku wa 07 Mutarama, 2022 yabwiye Urukiko ko yajuriye kubera ibihano biremereye yahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Aburana yavuze ko imyaka yakatiwe itandatu n’ihazabu ya Miliyari 21,6Frw, izo Miliyari atazibona kuko ntazo atunze.
Icyo gihe yatakambiye Urukiko Rukuru arusaba imbabazi, anavuga ko imbabazi asaba yanazisabye Perezida Paul Kagame.
Nyamvumba Robert icyo gihe yavuze ko icyo yakoze yishinja mu mutima ari uko yabaye umuhuza hagati ya rwiyemezamirimo w’umunya-Espagne wari watsindiye isoko witwa Javier Elizalde n’umushoramari witwa Niyomugabo Damascene.
Yavuze ko uyu mushoramari yamusabye ko yazamuhuza n’uyu rwiyemezamirimo watsindiye isoko rya Miliyari 72,9Frw ryo gushyira amatara ku mihanda ku ntera ireshya na 955,8Km mu bice bitandukanye byo mu gihugu hose.
Iryo soko ryagombaga kumara imyaka icyenda y’ingengo y’imari yo kuva 2019/2020 kugeza 207/2028.
Nyamvumba yabwiye Urukiko ko uyu Niyomugabo Damascene yamusabye ko mu gihe Javier Elizalde yazaba abonye iryo soko neza yazamuha 10% anganga Miliyari 7Frw ry’agaciro k’isoko ryose nk’ishimwe kuko uyu Niyomugabo yari kumufasha kwishyuza kugira ngo abone amafaranga mu buryo bworoshye.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/nyamvumba-yemeye-ko-yijanditse-muri-ruswa-asaba-imbabazi-perezida-kagame.html?fbclid=IwAR3eY2bIgNgyHJyhdmb-pzJlhIIZBR7FzI18p2CMl50lTC1mpdP7zCTq7RE
AMAFOTO: @NKUNDINEZA
Jean Paul NKUNDINEZA /UMUSEKE.RW
rwabukumba
February 8, 2022 at 8:00 am
Ni gake cyane muzumva abantu bakomeye bakatiwe imyaka myinshi.Imana yonyine niyo igira ubutabera nyakuli.Ubutabera bw’abantu hazamo sentiments,ikimenyane cyangwa ruswa.Niyo mpamvu dukeneye ubutegetsi bw’Imana (ubwami bwayo).Buzaza ryari?Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo.Ni nde izabuha?Muli Ibyahishuwe 11:15,havuga ko ubutegetsi bw’isi buzahabwa Yesu.Niwe uzakuraho ibibazo byose,harimo indwara,urupfu,akarengane,ubukene,ruswa,etc…Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga dusaba Imana ngo itebutse ubwo bwami.Ese ujya usenga usaba Imana ngo izane ubutegetsi bwayo????
citoyen
February 8, 2022 at 8:49 am
Mwe nk’abayehova mwumvaga mwamukatira ingahe?