Amakuru aheruka

Inyamaswa yari yarigize akaraha kajyahe yica inyana mu nzuri za Gishwati yishwe

Hari hashize igihe mu nzuri zituriye Pariki ya Gishwati-Mukura inyamaswa y’inkazi itaramenyekanye yivugana inka z’abaturage cyane cyane imitavu aho yari imaze guhitana inyana z’imitavu zirenga 80.

Imbwebwe yari yarazengereje inyana izica mu nkangero za Parike ya Gishwati yishwe

Iki kibazo cyafashe ubukana mu mezi make ashize, aho inyana zicwaga n’iyi nyamaswa umunsi ku munsi ibintu byakomeje gutera impungenge aborozi bo mu turere twa Rutsiro, Nyabihu na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba dukikije Pariki ya Gishwati.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Gashyantare 2022, nibwo amakuru y’iyicwa ry’iyi nyamaswa yagiye ahagaragara nyuma y’uko inzego zirimo Polisi na RDB zihagurukiye guhiga bukware iyi nyamaswa yari yarazengereje aborozi b’inka.

Aya makuru yahamijwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney abinyujie kuri Twitter, yagize ati “Ngabo Karegeya, nyuma na nyuma birabaye. Muzishakire kubura hasi kubura hejuru.”

Gusa aya makuru yari yabanje guhishurwa n’umwe mu baturage batahwemye gutabariza aborozi baturiye Pariki ya Gishwati, Ngabo Karegeya, aho na we yabinyujije kuri Twitter dore ko ari na we watumye inzego zihaguruka zikajya guhiga iyi nyamaswa.

Yagize ati “Insinzi irabonetse, inka zacu ziratabawe. Murakoze cyane Ngabo zacu na Police na Minisitiri wacu Gatabazi. Mu Bigogwe turanezerewe.”

Iyi nyamaswa yo mu bwoko bw’imbwa (ikirura) yishwe ku bufatanye bw’abaturage n’Ingabo z’igihugu na Polisi bari bamaze iminsi mu bikorwa byo kuyihigira kutayibura.

Gusa nubwo yishwe ibikorwa byo gukomeza guhiga n’izindi nyamaswa zaba zihishe inyuma y’iyicwa ry’inka cyane cyane imitavu birakomeje.

Mu minsi mike ishize ku itariki 2 Gashyantare 2022, nibwo Ngabo Karegeya wo mu Bigogwe ahazwi ku bworozi bw’inka yifashishije Twitter, atabaza inzego zinyuranye zirimo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB kuza kubafasha mu kibazo cy’inka zaribwaga n’iyi nyamaswa.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Viannye, yamusubije ko ikibazo kigiye gukurikiranwa, ari nabwo itsinda ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere RDB kinafite mu nshingano Pariki, Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Ingabo na Polisi bagiye mu nkengero za Pariki ya Gishwati kwigira hamwe iki kibazo. Kuva ubwo hahise hashyirwaho ama camera n’imitego byo kwifashisha mu gufata iyi nyamaswa yari itaramenyekana iyo ariyo.

Nubwo iyi nyamaswa yishwe, RDB yasabye abarozi kubakira imitavu ibiraro kandi nabo ubwabo  bagakomeza gukaza amarondo kuko byagaragaye ko iyi nyamaswa yibasiraga inyana zaraye hanze.

Inyamaswa zakekagwa kuba inyuma y’iyicwa ry’izi nka ni imbwa z’ishyamba zizwi nk’imbwebwe ndetse n’impyisi.

Pariki ya Gishwati-Mukura hakaba hari kurebwa uburyo yazitirwa nk’inzi pariki nka Akagera ku bufatanye n’Intara y’Iburengerazuba na RDB.

Iyi nyamaswa yishwe ku bufatanye na Polisi n’Ingabo z’Igihugu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI