Kuwa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022 nibwo Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Kenya, agirana ibiganiro na Perezida Uhuru Kenyatta byibanze ku mubano w’ibi bihugu byombi n’ingingo zireba akarere ka Afurika muri rusange.
Perezida Kagame kuri twitter yatangaje ko ari urugendo rw’ingirakamaro. Ati “Nagize urugendo rugufi ariko rw’ingirakamaro cyane hamwe na Perezida Uhuru Kenyatta iNairobi muri iki gitondo.Ubu nagarutse mu rugo!Byari isaha 1 gusa y’ibiganiro ,isaha 1 kuva ku kibuga cy’indege ngera ku biro by’umukuru w’igihugu no gusubira ku kibuga cy’indege.Hari byinshi byagarutsweho!!”
Mu biganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi by’ibanze ku bwikorezi n’ubucuruzi.
Uru rugendo rwa Perezida Kagame, rubaye mu minsi micye uRwanda rutangaje ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna, uhuza uRwanda na Uganda ,icyemezo gishimangira umubano w’ibihugu byombi.
Ni icyemezo kandi cyashimwe na Perezida Uhuru Kenyatta cyane ko ibi bihugu bihurira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse na Gen. Muhoozi Kainerugaba ,umuhungu wa Perezida Yoweri Kagutta Museveni, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda,akaba n’Umujyanama wa Perezida Museveni.
Agaruka ku rugendo Perezida Kagame yagiriye iNairobi, Gen. Muhoozi Kainerugaba yavuze ko yanyuzwe n’uko guhura kw’abakuru b’ibihugu byombi, ahishura ugushyira hamwe k’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Kuri twitter yagize ati “Marume hamwe n’umuvandimwe mu nama, ndishimye cyane !Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugiye kongera gushyira hamwe ,urimo n’abavandimwe bo muri RDC ,Umunsi umwe uzaba igihugu kimwe!!.
Perezida Kagame kuwa 10 Mutarama nabwo yari yakiriye mu Biro bye intumwa ziturutse iBurundi zirimo ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ,Urubyiruko,Umuco na Siporo mu Burundi, Amb.Ezechiel Nibigira, bagirana ibiganiro byihariye ku kurushaho kunoza umubano w’Ibihugu byombi.
Ni ibiganiro byerekana kukuzahura umubano hagati y’uRwanda n’uBurundi ibihugu byari bimaze igihe bitumvikana.
Umwaka ushize nabwo muri Kanama yari yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan agirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Mu bari bamuherekeje harimo n’abayobozi bakuru b’ibigo birimo icyambu cya Dares-Salaam n’abinganda zikorera muri icyo gihugu.
Icyo gihe Samia nawe yari amaze iminsi avuye mu Burundi,Kenya na Uganda, bigaragaza ubushake bwo gukorera hamwe ku muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ni iki impuguke zivuga kuri uku kugenderanira?
Umwarimu muri Kaminuza y’uRwada akaba n’umusesenguzi muri Politiki, Dr Ismael Buchanan, yabwiye UMUSEKE ko uru rugendo rushimangira umubano w’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba no gukorana kwabagize uyu muryango.
Ati “Kuba bahura, bakaganira ntibabura kuganira ku muryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC),yewe ntibabura no kuganira n’ibindi bibazo biri mu Karere kacu.Ibibazo dufitanye na Uganda,Burundi,RDC,ibyo babihuriraho nk’abayobozi ba East African Community, ntibabura no kuganira ku kibazo cy’uRwanda na Uganda aho bigeze.”
Yakomeje ati “Uribuka ko yabigizemo uruhare nyakubahwa Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta,ubwo aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2019,yaje kwirebera Perezida wa Repubulika ku giti cye,kandi hari uruhare yari afite kugira ngo kiriya kibazo kibe cyakemuka.”
“Rero iyo imipaka itangiye gufunguka birakwereka ko gukorana.Urabizi ko dukoresha icyambu cya Mombasa, dufitanye imibanire ikomeye cyane, izira amakemwa. [Kenya]“
Dr Isamael Buchanan yavuze ko kutumvikana kwakunze kuranga ibihugu bigize uyu muryango byaba biri munzira yo kurangira.
Ati “Icya mbere cyo EAC yari yarashegejwe no kuba ibihugu bitumvikana hagati y’uRwanda n’uBurundi,u Rwanda na Uganda,hagati ya Uganda na Kenya yewe hagati ya Tanzania na Uganda byagiye bikozanyaho hagati y’imibanire yabyo .URwanda na Tanzania hari ubwo nabwo byigeze kutarebana neza.Kugaruka kw’ibihugu bikabana biba byubatse igihugu ariko bikaba byakubaka Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC).”
Yakomeje ati “Icyo nashaka kugaragaza ni uko biguru ntege yari ihari,bavuganye neza, bagenderanye neza, nizera ko East African Community yazamuka, ikizabikwereka ni ibikorwa bizashyirwa mu bikorwa, hari amasezerano yagiye asinywa,hari imishinga yari ihari yari yaradindiye, kuvuga neza kw’ibihugu, kugenderanira, bishimangira East African Community. Numva ko nta wutakwishimira ko ibihugu bisubirana, noneho tukubaka East African Community kuko niho twungukira .”
Dr Buchanan yavuze kandi ko gushyira hamwe kw’abagize EAC bizarushaho gukomeza urwego rw’umutekano mu Karere no guhashya imitwe ihungabanya umutekano iri mu bihugu nyamurango.
Kugeza ubu Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu bya Tanzania,URwanda, Kenya ,Uganda,uBurundi, Sudani y’Amajyepfo.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) itegerejwe muri uyu muryango ngo itange umusanzu wayo mu kuzamura Iterambere ry’abaturage bayo ndetse n’iry’Afurika muri rusange.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW