Nk’uko biri muri politiki y’ ubuzima mu Rwanda aho buri munyarwanda agomba kugira ubwishingizi
bw’ubwisungane mu kwivuza( Mutuel de Sante), abatuye mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka
Nyamasheke batangije umwaka w’ubwisungane mu kwivuza 2022-2023 bagamije
gusubira ku mwanya wambere bahozeho .
Abaturage n’abayobozi guhera kuri ba Mutwarasibo bavuze ko babajwe n’umwanya wa gatanu bariho
muri uyu umwaka n’ubwo utararangira, biyemeza gukora cyane kugira ngo bazasubire ku mwanya
wambere mu myaka yashize bazagaho.
Twagiramungu Naason wo mu mudugudu wa Butangata mu kagari ka Nyarusange ati ”gusubira inyuma
twabitewe n’icyorezo cya COVID-19, Umurenge wacu uri ku mwanya wa gatanu twigaye mbere twazaga
ku mwanya wambere, twatwaye n’ibikombe byinshi , tujyanye umuvuduko mwinshi kugirango uyu
mwaka twongere ku garuka kumwanya wa mbere twahozeho”.
Muhimpundu Josepha ati ”Namenyeko Umurenge wacu turi ku mwanya wa gatanu, twababajwe n’uwo
mwanya turiho, twebwe abatuye Bushekeri duhagurukanye ingufu dusubirane umwanya wacu wa
mbere”.
Umurenge wa Bushekeri mu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2021-2022 uri ku mwanya wa
gatanu mu Mirenge 15 y’Akarere ka Nyamasheke, Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko ku bufatanye
n’abaturage bamaze gusobanurirwa ibyiza byo kugira ubwisungane mu kwivuza, bwizeye ko hari ikizere
cyo kuva kuri mwanya bakagaruka kuwa mbere bigakomeza no mu yindi izaza.
Munezero Yvan, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge avuga ko n’ubwo uyu mwaka wa
Mituel utararangira bari ku mwanya wa gatanu, ariko ngo hari amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri
bateganya kwishyurira abatishoboye bizabasiga ku mwanya wa kabiri bagakomeza n’umwaka utaha
2022-2023.
Bizeye kuzasubira ku mwanya bahozeho, yagize ati” kubera COVID-19 mu myaka ibiri nta
bukangurambaga bwakozwe, uyu munsi twifuje kubukora n’ubwo umwaka wa mituweli utararangira turi
ku mwanya wa gatanu, dufite hafi miliyoni ebyiri tugiye gutangira abaturage twizeyeko tugiye gusoza
turi ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’Akarere”.
Yakomeje avuga ko kuva gahunda y’ubwisungane mu kwivuza yatangira abatuye Bushekeri bahoraga
imbere, n’ubu harikizere ko bazasubira ku mwanya bahozeho.
Ati ” Abayobozi n’abaturage babigize ibyabo, Umurenge wacu witwa uwa mbere, uko twakoraga niko tugiye kongera gukora tuzasubire ku mwanya wacu wa mbere”.
Umurenge wa Bushekeri uri ku ijanisha rya 90% ku bitangira Mituwel,i hiyongereyeho abatangirwa ubwishingizi na
leta bagera kuri 95.
MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Nyamasheke