Amakuru aheruka

Ruhango: Imvura nyinshi yatwaye imyaka y’abahinzi mu gishanga cya BASE

Abahinzi b’umuceri mu Gishanga cya Base giherereye mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, bavuga ko imvura yangije hegitari zirenga 60 z’umuceri.

Iki gishanga cya Base giherereye mu Murenge wa Bweramana gifite ubuso bwa hegitari zirenga 70

Abahinzi babwiye UMUSEKE ko hashize iminsi 3 imvura nyinshi igwa muri ibi bice, bakavuga ko imaze kwangiza imyaka bahinze.

Umukozi ushinzwe gukurikirana ubuhinzi bw’umuceri muri iki gishanga cya Base, Ntimpirangeza Adrien avuga ko  amazi y’imvura menshi abangiriza aturuka ku bisenge by’inyubako zo mu Mujyi wa Ruhango n’uwa Nyanza akamanukana umuvuduko agana mu mirima yabo.

Ati: ”Hegitari nyinshi z’umuceri zarengewe n’isuri ahari hahinze umuceri hagaragara umucanga.”

Uyu mukozi ufasha abahinzi, avuga ko imvura idakomeje kugwa  hari imyaka yahembuka, gusa agasaba Ubuyobozi ko bukangurira abatuye muri iyi mijyi yombi gufata amazi y’imvura ava ku bisenge by’inzu zabo.

Ibikorwaremezo biyobora amazi mu gishanga cy’umuceri byarangiritse

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere Byiringiro Emmanuel yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi mu nzego zifite ibikorwaremezo mu nshingano, kugira ngo zihwiture abatarafata amazi y’imvura kubikora mu gihe cya vuba.

Ati: ”Turasaba abahinzi guca imirwanyasuri mu nkengero z’igishanga bahingamo kuko biri mu bushobozi bwabo.”

Byiringiro akavuga ko imyaka yangijwe izishyurwa na SONARWA kuko yashyizwe mu bwishingizi.

Muri iki gihembwe cy’ihinga cya mbere hegitari 309 zimaze gushyirwa mu bwishingizi.

Amazi y’imvura ava ku bisenge by’inyubako z’abatuye Umujyi wa Ruhango ni uwa Nyanza niyo abahinzi bavuga ko yangiza imyaka yabo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI