Amakuru aheruka

Umuramyi Marshall Mushaki yasohoye indirimbo ifite umwihariko mu buzima bwe – VIDEO

Umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Marshall Secumi Etienne ukoresha Marshall Mushaki mu buhanzi, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Igihe’ aho aba aririmba avuga ko igihe kigena byinshi birimo gukundwa ,amahirwe, imigisha cyangwa imbusane yabyo.

Umuramyi Marshall Mushaki avuga ko afite intego yo gushyira hanze indirimbo zikangurira abantu gukora imirimo igana ijuru.

Marshall Mushaki mu mwaka wa 2021 nibwo yinjiye mu gukora umuziki ashikamye, yibanda ku butumwa busana imitima kandi buyobora inzira igana ijuru.

Avuga ko iyi ndirimbo “Ibihe” yayikoze agaragaza ko ubuzima muri iy’isi buba bushobora guhinduka neza cyangwa nabi mu gihe runaka.

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’ihumure atanga icyizere ku bantu basabwa kwiga guhindukana n’ibihe.

Itangira igira iti ” Igihe kiguha ibigezweho mu buzima. gukunda, gukundwa , amahirwe n’imigisha cyangwa imbusane yabyo bibaho mu gihe cyabyo.”

Inyikirizo igira iti “Harubwo ibintu bihinduka bikagenda ukundi, harubwo ubuzima buhinduka bukazana ibindi. Igihe ntimwasezerana, igihe kiraguhinduka.”

Avuga ko igihe ari intasezerana ariko ikiruta byose ari ugusenga Imana kuko aribwo buryo bwiza bwa gitwari bwo kwirinda guhindurwa n’ibihe.

Yabwiye UMUSEKE ko ashaka kwerekana uko Imana ari nziza itabitewe n’imirimo yakoreye abantu, ahubwo ari nziza kuko ariyo kamere yayo.

Avuga ko iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru y’ukuri y’ibyamubayeho mu buzima, bidakuyeho ko hari benshi bahuriye kuri iyi paji y’ubuzima yanyuzemo.

Marshall Mushaki avuka mu muryango w’abana 40 akaba ariwe muto muri bo (Umuhererezi).

‘Igihe’ ije ikurikira iyitwa ‘Uritegereza’ yasohoye umwaka ushize, ateguza gushyira hanze indirimbo zitandukanye zikomeza imitima y’abatuye isi.

Indirimbo ‘Igihe’ amajwi yakozwe na Producer Santana inononsorwa na Bob Pro, amashusho yatunganyijwe na Faith Fefe.

Reba hano amashusho y’indirimbo Igihe ya Marshall Mushaki

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI