Amakuru aheruka

Urwikekwe, kwitana ba mwana hagati ya Uganda n’u Rwanda byaba byashyizweho akadomo ?

Ku bakurikiranira hafi Politiki y’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba nta kindi kiri kugarukwaho mu biganiro haba mu binyamakuru ndetse no mu nzego zitandukanye ni ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna-Katuna uhuza u Rwanda na Uganda, hari hashize imyaka itatu ufunzwe.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe.

Ni umupaka wafunzwe mu mwaka wa 2019 nyuma yo kumara igihe kinini ibihugu byombi bitumvikana ku ngingo zitandukanye.

U Rwanda ruvuga ko Uganda ihohotera Abanyarwanda bariyo, Uganda na yo ivuga ko Abanyarwanda baza muri iki gihugu kuhakorera ibikorwa by’ubutasi bihungabanya umutekano.

Nubwo mu bihe bitandukanye byakunze kugaragazwa ko nta kumvikana kuri hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubuhuza bwagiye bukorwa n’Abakuru b’Ibihugu bya Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ntacyo byatanze, ubu inzira ziganisha ku mubano mwiza zatangiye guharurwa nyuma y’icyemezo cyemerera umupaka wa Gatuna gufungurwa.

 

Ntabwo birangiye, iriya ni intambwe…

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda niyo yemeje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2022, umupaka wa Gatuna-Katuna uhuza u Rwanda na Uganda ugomba gufungurwa nyuma y’imyaka itatu ufunze.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yavuze ko nubwo umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ufunguwe bitavuze ko ibibazo byari hagati y’ibihugu byombi byose birangiye ko ahubwo ari intambwe yatewe igaragaza kubicyemura.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Mukurarinda Alain yabwiye RBA ko nubwo hagaragajwe ubushake bwo gukemura ikibazo cy’umubano wari hagati y’uRwanda na Uganda, abantu badakwiye gutekereza ko ibibazo byose byari bihari byarangiye ko ahubwo ari ubushake bwo kubikemura.

Ati “Ntabwo birangiye, iriya ni intambwe, Umupaka urafunguye [ariko] ntibibuza abantu gukomeza gushishoza.Kuba umupaka ufunguye ntabwo bivuze ko ibibazo uRwanda rwamye rugaragaza,nabyo byavuyeho.”

Yakomeje ati “Tugomba kuzareba mu bikorwa, twagaragaje intambwe,ni ukureba ese ko twafunguye umupaka abantu ntibagikubitwa, ntibagihohoterwa, ntibakirukanwa, ese hari umuntu mu bashaka guhungabanya umutekano yaba yirukanwe, yaba yafashwe? Ibyo byose tugomba kubireba ,abantu bagashishoza, ni intambwe itewe, hari ibikorwa byinshi bisigaye gukorwa.”

Mukurarinda yavuze ko hari ibyakwishimirwa harimo kuba hari ibitangiye gushyirwa mu bikorwa gusa ko hakenewe ubushishozi.

Ati “Ni ibikorwa bitangiye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo ibibazo bihari bitangire bikemuka, abantu babifate gutyo nk’intambwe itewe ariko ntibabifate nkaho ibibazo bihise bivaho, icyo kintu rwose nicyo kwitonderwa, nicyo gushishozaho, nicyo kugenzurwa cyane cyane nongeye kugaruka n’izi ngamba za COVID-19 zigihari.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Mukurarinda Alain avuga ko hari byinshi Uganda igomba gushyira ku murongo.

 

Ubushake bwo kuzahura umubano buragaragara…

Ubushake bwo kongera kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, kuri ubu bugaragazwa n’ibikorwa bitandukanye bikorwa ku mpande zombi.

Mbere y’uko umupaka ufungurwa, Uganda yari yarekuye Abanyarwanda 58 bari bafungiye muri iki gihugu, ndetse inakora impinduka mu butasi bwa gisirikare (CMI) ihindura Maj Gen Abel Kandiho, wavuzweho kugira uruhare mu guhohotera Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu.

Umunyamakuru wa Radio\TV 10 ukurikiranira hafi Politiki y’ibihugu byombi, Oswald Mutuyeyezu,yabwiye UMUSEKE ko gufungura umupaka wa Gatuna bifite icyo bivuze ku mubano w’ibihugu byombi.

Ati “Gufungura umupaka ,amakamyo agaca Gatuna ,umuhora wa ruguru(Northern Cordor), uriya ni umuhanda ukomeye cyane mu buhahire muri ibi bihugu by’Akarere kuva Nairobi, Mombasa, Kampala, ukamanuka Kigali ugakomeza Bujumbur, kuba uriya muhanda wari ufunzwe, cyafatwaga nk’igihano Guverinoma y’uRwanda yahaye Uganda kuko nibo bungukiragamo cyane muri buriya bucuruzi ukurikije amafaranga Uganda yahavanaga.”

Yakomeje ati “Mu mwaka wa 2016 ubucuruzi hagati ya Uganda n’URwanda bwari bugeze kuri milioni magana abiri z’amadolari (200.0000.0000 $) ugasanga uRwanda rwari rufitemo 10%, kiriya cyasaga nk’igihano uRwanda rwafashe kugira Uganda ireke gutoteza Abanyarwanda no kuba indiri y’imitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda.”

Mutuyeyezu asanga kuba umupaka ufunguye, Uganda igiye kubahiriza ibyo yasabwaga n’uRwanda harimo no kureka gutoteza Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Yavuze kandi ko kuba umupaka ufunguye bigiye kurushaho kuzahura umubano ku buryo wasubira nk’uko wahoze.

Ati “Ni intambwe ya mbere igiye gushyirwaho,kwitana ba mwana, uruhande rumwe rurega urundi birangiye ko hagiye gukurikiraho uburyo umubano wasubiraho 100%.”

Kugeza ubu umupaka wa Gatuna wongeye gufungurwa ariko hubahirizwa amabwiriza agenga imipaka ndetse n’ingamba zashyizweho zo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Umunyamakuru wa Radio\TV 10 ukurikiranira hafi Politiki y’ibihugu byombi, Oswald Mutuyeyezu avuga ko Uganda yari yarahombeye mw’ifungwa ry’umupaka wa Gatuna

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Nshuti Diamond

    January 31, 2022 at 11:42 am

    Twese twari twarahombyeye mwifunga ry’ umupaka wa Katuna

    Oswalidi akosore si Uganda yahombye gusa.

  2. Nyakeza Claudine

    January 31, 2022 at 6:59 pm

    Oswald we! Kuva umupaka wafunga, Uganda yohereje ibicuruzwa byinshi ku mugabane w’Ubulayi. Igitoki kiva Uganda muri Scandia kigurwa amayero menshi akubye inshuro nyinshi ayo kigura i Kigali. Urebye Uganda yatakaje ishilingi 1 yunguka amashilingi 2! Ahubwo ni iki Urwanda rwungutse? Natembagaye numvise Mukuralinda avuga ngo umupaka urafunguye !ariko nta rujya n’uruza ruzaba”! Nonese ubwo umupaka urafunguye? Hari umunyamakuru wavuze ko amahoro hagati y’ibihugu byombi azagaruka umunsi umwe muri bariya bategetsi atanze ibihoho. Ikibazo: ni lyali?

  3. Ana

    February 1, 2022 at 10:31 pm

    U Rwanda nitro twagombye cyane ko ibintu byinshi bituruka i Bugande biza mu Rwanda!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI