Amakuru aheruka

Kitoko Bibarwa agiye kwiga Master’s muri London Metropolitan University

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wigaruriye imitima y’Abanyarwanda ari mu kamwenyu nyuma yo gusoza Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza “Bachelors” muri Politike, ndetse agahita akomerezaho Icyiciro cya Gatatu “Master’s”.

Kitoko akaba yishimiye intambwe yateye asoza amasomo ye

Ku wa 28 Mutama 2022, nibwo uyu muhanzi n’abandi biganye bahawe impamyabumenyi ndetse bambara amakanzu y’uko barangije kwiga Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Kitoko Bibarwa arangije Bachelor’s mu bijyanye n’amasomo ya Politike muri Kaminuza ya South Bank Universtity iri i Londres mu Bwongereza, ngo arahita akomereza muri  London Metropolitan University kwiga Master’s mu masomo ya “Peace Conflict and Diplomacy.”

Kitoko yagaragaje kwishimira iyi ntambwe nshya yateye mu buzima bwe, avuga ko ari irindi  buye ry’ifatizo ashinje mu buzima bwe, ashimira inshuti n’abavandimwe bamubaye hafi mu masomo ye.

Abinyujije kuri Instagram yagieze ati “Urugendo rwa mile 1000 rutangirira ku ntambwe imwe, none birabaye. Amashimwe ku Mana, umuryango, inshuti, abanyeshiri bagenzi banjye, abarimu bacu n’abandi badufashije muri uru rugendo.”

Kitoko mu kwambara ikanzu yari yaherekejwe n’inshuti n’abavandimwe

Yakomeje agira ati “Dufatanyije twabikoze. Cyari igihe kinini abafana bategereje kubera ko nagombaga gusoza amasomo ariko ubu ndabizeza byinshi byiza bigiye kuza. Kwihangana kwanyu n’amasengesho ntibizapfa ubusa.”

Umuhanzi Kitoko ibi birori byo gusoza amsomo byakabaye byarabaye umwaka ushize kuko aribwo barangije, ariko kubera icyorezo cya Covid-19 ntabwo byabaye.

Gusa Kitoko Bibarwa yari yarabaye ahagaritse amasomo kubera impamvu z’umuryango we yarimo kwitaho.

Abahanzi banyuranye b’Abanyarwanda nka Kavuyo, Alpha Rwirangira, Dj PIUS, Muneza Christopher Meddy n’bindi byamamare binyuranye bashimye intambwe Kitoko yateye.

Kitoko akaba agomba guhita akomereza muri Masters

Kitoko Bibarwa yasoje amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI