Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ko bushyira imbaraga mu kwihutisha imirimo yo kubaka Hoteli n’ikibuga mpuzamahanga cy’umupira kugira ngo byorohereze abifuza kubona serivisi binatange akazi ku bantu benshi.
Min Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abayobozi kwihutisha imirimo yo kubaka Hoteli y’inyenyeri 5 izubakwa mu Murenge wa Shyogwe
Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yabivuze mu ruzinduko rw’iminsi 2 yakoreye mu Karere ka Muhanga n’aka Kamonyi.
Minisitiri Gatabazi yabanje gutambagizwa ikibanza cy’ahazubakwa ibi bikorwaremezo 2.
Gatabazi avuga ko igihe kigeze ngo imirimo yo kubaka Hoteli n’ikibuga mpuzamahanga cy’umupira itangira bigamije kuzamura Iterambere ry’umujyi wa Muhanga.
Yagize ati ”Amahirwe Akarere gafite ni ayo korohereza abashoramari no guha abaturage serivisi nziza, twifuza ko imirimo itangira mu gihe cya vuba kugira ngo abazajya baza mu nama babone aho barara.”
Minisitiri Gatabazi kandi yavuze ko Leta yatanze ubutaka bw’aho ibi bikorwaremezo bizubakwa, hakaba hasigaye kuvugana n’abashoramari igihe iyo mirimo izatangirira.
Rubugabigwi Prosper yavuze ko bishimira iyubakwa rya Hoteli na Stade, ariko akavuga ko harebwa nuko igishushanyombonera cy’Akarere gishyirwa mu bikorwa, kuko abasaba ibyangombwa byo kubaka batinda kubihabwa.
Babwirwa ko nta mihanda iratunganywa muri ako gace kazubakwamo Hoteli na stade.
Yagize ati ”Badufashe bihutishe ibikorwaremezo birimo imihanda tubone uko twubaka.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric yabwiye UMUSEKE ko bamaze kwishyura Miliyoni zirenga 400 muri Miliyoni 500 zisaga Akarere gasabwa gutanga zirebana n’umugabane wako.
Ati ”Abashoramari batangiye kuboneka turizera ko imirimo iri hafi gutangira.”
Cyakora avuga ko hari imigabane Akarere ka Ruhango na Kamonyi bazatanga, ibindi bikazakorwa n’abashoramari barimo abanyarwanda n’abanyamahanga.
Hashize igihe uyu mushinga wo kubaka Hoteli utekerejwe ndetse ukaba ari icyifuzo cya Perezida wa Repubulika Paul Kagame yigeze gutera inkunga mu myaka irenga 10 ishize.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
In this article:
1 Comment
Germain NYANDWI
January 28, 2022 at 5:04 pm
Ni bashyiremo imbaraga ibyo bikorwaremezo bitangire tubiteze amaso. Ni byo koko imyubakire ntabwo irimo kwihutishwa mu bice bimwe na bimwe byo mu mugi w’akarere ka Muhanga nta byangombwa byo kubaka birimo gutangwa. urugero nko muri Gasharu ho mu mugi wa Nyamabuye. Comite nyobozi iherutse gutorwa nishyiremo imbaraga kugirango iterambere ry’umugi wa Muhanga n’akarere muri rusange byihute.
Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Germain NYANDWI
January 28, 2022 at 5:04 pm
Ni bashyiremo imbaraga ibyo bikorwaremezo bitangire tubiteze amaso. Ni byo koko imyubakire ntabwo irimo kwihutishwa mu bice bimwe na bimwe byo mu mugi w’akarere ka Muhanga nta byangombwa byo kubaka birimo gutangwa. urugero nko muri Gasharu ho mu mugi wa Nyamabuye. Comite nyobozi iherutse gutorwa nishyiremo imbaraga kugirango iterambere ry’umugi wa Muhanga n’akarere muri rusange byihute.