Abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto bo mu bice bitandukanye byo Mujyi wa Kigali, bagaragaje ko kutamenya gusoma no kwandika nka zimwe mu mbogamizi zituma abamotari bishora mu muhanda nta byangombwa.
Abamotari bavuga ko kwishora mu muhanda nta byangombwa byo gutwara biterwa no kutamenya gusoma no kwandika
Nyuma yaho kuwa 13 Mutarama 2022 bakoze imyigaragambyo bagaragaza zimwe mu mbogamizi zitandukanye bahura nazo, mu nama yahuje inzego zifite aho zihuriye n’akazi ko gutwara abantu kuri moto zirimo Urwego Ngenzura Mikorere RURA, Polisi ndetse n’ubuyobozi bubahagarariye, byatangajwe ko abagera7000 bakora uwo mwuga nta byangombwa.
Bamwe mu bamotari bakora aka kazi nta byangombwa, babwiye RBA ko bahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo no guhora bahanganye na Polisi gusa bagaragaza imbogamizi zo kuba batazi gusoma no kwandika nka kimwe mu bituma bajya mu muhanda batabifite.
Ati “Umuntu udafite ibyangombwa nta hantu aba abarwa kuko mu muhanda duhura n’imbogamizi nyinshi zo kuba twagonga cyangwa tukagongwa, icyo gihe iyo bibaye udafite icyangombwa cyo gutwara(perimis) uba ushyize imiryango myinshi mu kaga.”
Undi nawe ati “ Ikigoye cyane ni ku bantu baba batazi gusoma bityo kubona icyangombwa cyo gutwara by’agateganyo bikabagora(Provisoire) kuko iyo uyibonye na permis urayibona.”
Umuyobozi w’impuzamakoperative y’abamotari, Ngarambe Daniel, yavuze ko iki kibazo cy’abatwara nta byangombwa kigiye guhagurukirwa , akavuga ko badakwiye kwitwaza ko batazi gusoma no kwandika.
Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
FeyBaby
February 3, 2022 at 1:48 pm
Nibareke guca ibintu ku ruhande, kutamenya gusima ntaho bihuriye n’amakosa bakora. Amenshi muri yo aterwa n’ubusharire bw’ubuzima buri hanze aha. None ubu abo batwariye moto nibajya kwiba,bazabeshya iki? Nibaza niba leta igamije gufasha abaturage bayo koroherwa n’ubuzima cg igambiriye kubakamura nkashoberwa. Harya uwo bayitwaye yari atunze umuryango, bazamufasha?