Amakuru aheruka

RBC yahawe umuyobozi mushya Prof Claude Mambo Muvunyi

Nyuma y’uko Dr Sabin Nsanzimana wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ahagaritswe kuri izi nshingano kubera ibyo akurikiranyweho, Inama y’Abaminisitiri yamusimbuje Prof Claude Mambo Muvunyi nk’umuyobozi mukuru mushya.

Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatau, tariki 26 Mutarama 2022, mu myanzuro yayo harimo ko Prof Claude Mambo Muvunyi ari we muyobozi mushya wa RBC ndetse na Noella Bigirimana agirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije, naho Dr Isabelle Mukagatare ahabwa kuyobora ishami rishinzwe serivise z’ubuvuzi (Biomedical Servise Departmenet).

Tariki 7 Ukuboza 2021, nibwo Dr Sabin Nsanzimana yahagaritswe by’agateganyo ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa RBC yari yarashyizweho mu mwaka wa 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko hari iperereza riri kumukorwaho.

Kuva icyo gihe RBC nta muyobozi mukuru iki kigo cyari gifite. Prof Claude Mambo Muvunyi wagizwe umuyobozi mukuru yari asanzwe ari  umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, nk’umuhanga mu bijyanye n’ibyorezo yakoze ubushakashatsi bunyuranye harimo ubwo yakoze ku ndwara ya Hepatitis B, Kanseri y’ibere n’ubundi.

Prof Muvunyi akaba azaba yungirijwe na Noella Bigirimana wari ukuriye Ishami ry’Ubushakashatsi muri RBC, aho yari  yaragiye kuri uyu mwanya mu mwaka wa 2020. Mbere yaho akaba yari yarabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa RBC.

Ku rundi ruhande, Dr Isabelle Mukagatare yagizwe umuyobozi w’Ishami rya Biomedical Services.

RBC ikaba ihawe abayobozi bashya mu bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange, mu nshingano z’ibanze bagomba guheraho harimo gukomeza gahunda yo kugeza inkingo ku banyarwanda hirya no hino mu gihugu.

Mu bandi Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya harimo Philippe Habinshuti wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza naho Benjamin Sesonga agirwa umunyamabanga uhoraho nawe yagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu.

Ku rundi ruhande, Dr Charles Karangwa yagizwe Umuyobozi Mukuru muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga  bikoreshwa mu butabera. Divine Uwineza akaba yashyizwe muri Minisiteri y’Uburezi aho ashinzwe ishami rishinzwe kugaburira abana ku mashuri.

Naho Jean Claude Kagaba yagizwe umuyobozi mukuru w’ishami ry’icungamari mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Therese Uwimana akaba yahawe kuba umuyobozi w’ishami rya Data Revolution and Big Data Unit mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI