Amakuru aheruka

Muhanga: Abahinzi baribaza aho bazanyuza umusaruro, amateme n’imihanda byarangiritse

Abahinzi bibumbiye muri Koperative (IABM), ishyirahamwe ry’abahinzi borozi ba Makera, baravuga ko bahangayikishijwe n’aho umusaruro wabo uzanyuzwa, kuko ibiraro n’umuhanda bakoresha byangiritse.

Abahinzi bavuga ko batewe impungenge n’aho bazanyuza umusaruro, amateme yarangiritse ntiyanyuraho imodoka

Abanyamuryango b’iyi Koperative iherereye mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, bavuga ko kuva bahawe inshingano yo gutubura no gucuruza imbuto umusaruro  babona wikubye gatatu.

Bakavuga ko mu Murenge wa Nyamabuye, Muhanga, na Cyeza  bahingamo bahafite ibigori byinshi, gusa bakibaza aho bazajya banyuza umusaruro wabo mu gihe imyaka izaba yeze.

Umucungamutungo wa IABM, Nsengumuremyi Viateur avuga ko nta Ngengo y’Imali babona yo gukora imihanda n’intindo, bagasaba ko inzego zifite gutunganya imihanda mu nshingano zabafasha zikabasanira ibikorwaremezo.

Yagize ati ”Imbuto nziza dutubura zatumye twagura ubuhunikiro mu Ntara zose z’igihugu, ikibazo gisigaye ni ukubona aho imodoka zizanyuza umusaruro.”

Mu bindi bibazo aba  bahinzi bafite harimo gufashwa gutungunyirizwa ubuso, bahingaho, kuko bafite hegitari 187 zidatunganyijwe.

Nsengumuremyi akavuga ko hari n’amazi  y’imvura ava ku bisenge by’amashuri abanza ya Gatenzi atwara imyaka y’abahinzi mu kabande.

Abanyamuryango ba Koperative IABM bifuza ko bafashwa kubakira imihanda n’ibiraro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric, yabwiye UMUSEKE ko bagiye kureba aho iyo Ngengo y’Imali yo gusana ibyo bikorwaremezo izava kuko mu Ngengo y’Imali y’Akarere uyu mwaka wa 2022 ntayo bateganyije.

Yagize ati ” Gahunda dufite niyo gukora uyu muhanda n’ibiraro Abahinzi bataka ko byangiritse, mu mwaka utaha.”

Bizimana akavuga ko bagiye kureba uko bakemura iki kibazo  mu buryo bwihutirwa kugira ngo mu isarura abahinzi barazabura aho bacisha umusaruro wabo.

Ati ”Mu rwego rwo gukemura iki kibazo mu buryo buramye turateganya kubaka umuhanda n’ibiraro kuko tutareka gufasha abaturage bacu kugeza umusaruro ku isoko.”

Uyu Muyobozi yanavuze ko ibijyanye no kwagura ubuso bahingaho, ubufasha abahinzi bifuza  Akarere kazabutanga.

Bizimana yavuze ko ku kibazo cy’amazi y’imvura ava ku bisenge by’amashuri, bazabiganira n’ubuyobozi bw’ishuri bagashyiraho ibigega biyafata kubera ko bidahenze.

Amateme 6 n’umuhanda bacishamo umusaruro cyane mu Murenge wa Nyamabuye na Muhanga, nibyo byangiritse bikabije.

Iki gishanga abahinzi bahingamo muri iyi Mirenge 3 gihingwa ku buso bwa hegitari  zirenga 200.

Abahinzi bavuga ko batewe impungenge n’aho bazanyuza umusaruro

Inyubako ya Koperative yasenyuwe n’imodoka ubu igiye gusanwa, basaba ko ibikorwa remezo bisanwa kuko biteza imbere umusaruro utubutse

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI