Imodoka yo mu bwoko bwa Benz yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari igeze Rwandex mu Murenge wa Gikondo irashya irakongoka.
Imodoka ya Benz yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka
Iyi mpanuka yabaye ku saa sita z’amanywa kuri uyu wa Kane, tariki 27 Mutarama 2022, ibera hafi n’amasangano y’umuhanda ujya gikondo SEGEM n’umanuka Nyabugogo ndetse n’undi ukomeza ugana Sonatube.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Benz ifite Plaque RAE 839Z yari itwawe na Ntaganzwa SODA Patrick w’imyaka 34, akaba yabonye umwotsi utangiye kuzamuka mu modoka maze ayivamo akigera hanze nibwo yatangiye gufatwa n’inkongi y’umuriro, gusa Polisi Ishami rishinzwe kuzimya inkongi yahageze iyi modoka yamaze gushya ku buryo bukabije.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yahamirije UMUSEKE by’iyi mpanuka aho yavuze ko iyi modoka yangiritse bikomeye ku buryo bigoranye ko yakorwa ikaba nzima.
Yagize ati “Impanuka yabaye mu masaha ya saa sita, ni imodoka ya Benz yafashwe n’inkongi y’umuriro igeze hirya ya Rwandex ugana Gikondo hafi na Fai Rouge. Umushoferi yabonye imyotsi araparika avamo, nawe aratubirwa ko atazi icyabiteye, gusa abashinzwe kuzima bahageze barazima ariko uko bigaragara yahiye yose.”
SSP Irere René, yasabye abafite ibinyabiziga kujya bita ku gusuzumisha ibinyabiziga byabo kenshi kuko byagaragaye ko hari imodoka zagiye zishya ariko bareba bagasanga inzira z’umuriro w’amashanyarazi nizo zabaye intandaro.
Ati “Nubwo uwari uyirimo avuga ko atanywaga itabi cyangwa ngo umuriro uve ahandi hose ushobora kuba waturutse mu modoka nubwo iperereza rikomeje, icyo dukangurira abanti ni ugusuzumisha ibinyabiziga byabo kenshi ngo barebe ubuzima bwazo kuko hari izindi modoka zagiye sishya mu bihe bitandukanye ariko wajya kureba ugasanga ari uburyo bw’amashashanyarazi n’insinga bifite ibibazo.”
Impamvu yateye iyi mpanuka igatuma iyi modota ishya igakongoka ntabwo iramenyeka, gusa iperereza rirakomeje ngo harebwe icyabaye intandaro y’uyu muriro wafashe iyi modoka.
Uretse iyi modoka yangiritse bikomeye nta muntu wigeze ugirira ikibazo muri iyi mpanuka.
Aho iyi mpanuka yabereye hafi yaho hari haherutse kubera indi mpanuka aho imodoka yagonze Camera zo ku muhanda zizwi nka Sofia ikayihirika.
Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.