Amakuru aheruka

Nyanza: Umwana yagerageje kwiyahura kubera guterwa inda

Mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko bikekwa ko yiyahuye akoresheje umuti wica udukoko uzwi kwizina rya “Simikombe”.

Bivugwa ko akimara kunywa uwo muti yamerewe nabi kuko yaribwaga munda uriya mukobwa yavuze ko kugerageza kwiyambura ubuzima ari uko yasamye inda atateguye akaba atabanye neza na nyina kandi akaba atabona icyo yifuza cyose cyamufasha cyangwa yakenera nk’umubyeyi utwite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ko yabitewe nuko batumvikanye na nyina.

Ati “Yabwiye nyina ko atwite amubwira nabi kwiyakira biramugora.”

Nyina umubyara avuga ko uno mwana asanzwe afite imyitwarire mibi n’urugomo ndetse ko yigeze kwishyingira imburagihe ubwo yarafite imyaka 14 y’amavuko.

Amakuru UMUSEKE wamenye nuko uwari wamushutse akamufata kungufu ari gushakishwa n’ubutabera.

Uwagerageje kwiyahura ubu ari kwitabwaho n’abaganga ku bitaro bya Nyanza.

Ubuyobozi bukavuga ko bwihutiye kuganiriza umubyeyi we ku kibazo cyabaye, bwasabye kandi abana kwitabira ishuri bakirinda ababashuka kugira ngo batishora mu busambanyi bakiri bato imbere yabo hakangirika.

Ubuyobozi kandi bwasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana kugirango hirindwe ibishuko abana bahura nabyo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

THEOGENE NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/Nyanza

1 Comment

  1. gatabazi

    January 26, 2022 at 12:02 pm

    Statistics zerekana ko ku isi hose,Abangavu bagera kuli 20 millions babyara buri mwaka.Bamwe bavuga ko umuti wo kubyara kw’Abangavu ari ukubemerera bakaboneza urubyaro.Byaba ari agahomamunwa.Ingaruka ya mbere,nuko ubusambanyi bwakiyongera.Nk’abakristu,dukwiriye kwirinda ikintu cyose kijyana ku busambanyi.Umuti waba uwuhe?Mu idini nsengeramo,ababyeyi bigisha abana babo ijambo ry’Imana hakiri kare nkuko Imana ibidusaba muli Gutegeka 6:6,7.Ibyo bituma abana bakura bumvira Imana,bikabarinda ubusambanyi no kubyara.Abo bana b’abakobwa mukunda kubabona bali kumwe n’ababyeyi babo mu nzira,babwiriza ijambo ry’Imana.Nguwo umuti rukumbi w’Abangavu babyara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI