Rwamuganza Caleb wari Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi yahamwe n’ibyaha aregwa byo kunyereza umutungo wa Leta ubwo hagurwaga inzu urwego rw’Ubutasi NSS rukoreramo, ahita ajurira, naho Rwakunda Christian wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo yagizwe umwere ariko Ubushinjacyaha burajirira, kuri uyu wa Gatanu batangiye kuburana ubujurire.
Rwamuganza Caleb na Rwakunda Christian ntabwo bigeze bajya kure y’ibyo baburanye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, n’Ubushinjacyaha bwagumye mu murongo w’uko bwashinje abaregwa nta byaha bishya bwongeyemo, nta n’ibyo bwakuyemo.
Rwamuganza yagaragaye bwa mbere mu Rukiko yambaye impuzankano iranga imfungwa n’abagororwa mu Rwanda.
Iburanisha rya none ryatangiye saa yine za mu gitondo mu gihe byari biteganijwe ko urubanza rutangira saa mbiri za mu gitondo.
Gutinda kw’iburanisha rya none byaturutse ku modoka y’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa (RCS) yatindanye abafungwa.
Umucamanza yasabye abacungagereza kuzajya bazana abafungwa kare kugira ngo byihutishe iburanisha.
Rwamuganza Caleb ni we watangiye agaragariza Urukiko impamvu yajuriye. Rwamuganza yabwiye urukiko ko ibyaha bitatu byose yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo muri Mata, 2021 rukamukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 6 n’ihazabu ya Miliyoni eshatu (3, 000, 000Frw) ndetse no gusubiza mu isanduku ya Leta miliyari 1.8Frw, atanyuzwe n’icyemezo, yavuze ko urukiko rwirengagije ibisobanuro byose yatanze aburana.
Rwamuganza yagize ati “Njye nabonye harabayeho akarengane gakomeye ni na yo mpamvu twaje imbere yanyu ngo muduhe ubutabera.’’
Uyu mugabo yavuze ko Urukiko Rukuru arwizeyeho ubutabera.
Rwamuganza Caleb yongeye guhakana ko nta ruhare yagize rwo kugura unyubako y’umunyemari Rusizana Aloys kuko bitari mu nshingano ze, yongeye gushyira mu majwi Amb. Gatete Claver, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo na Amb. Musoni James w’u Rwanda muri Zimbabwe ko bamushyizeho igitutu cyo kwemeza ko inyubako igurwa kuko ariyo yari ikenewe muri icyo gihe kugira ngo urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (NSS) rubone aho rukorera mu nyubako yarwo.
Yabwiye urukiko ko ibyinshi urukiko rubifite mu mwanzuro uri muri systeme ko rwazabigenderaho rukamugira umwere ku byaha byose yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rukazahita rumurekura mu gihe ruzaba rwiherereye kuko amaze amezi 20 afunze kandi arengana nk’uko abivuga.
Me Nkundabarashi Moise yavuze ko n’ubwo umukiriya we yafunzwe akanakatirwa, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwirengagije bikomeye ibimenyetso byose yatanze.
Yavuze ko inzu yaguzwe ku Kacyiru igiciro kiri hasi cyane ugereranije n’inyubako zaguzwe zikoreramo RDB, Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’ikoreramo RSSB mu Kiyovu.
Ati “Kandi indi nyubako yaguzwe iri ahantu hameze neza hatandukanye cyane naho izo zose zubatse.’’
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo bwongera gushimangira ko Rwamuganza Caleb agomba kwirengera igihombo cyabayeho hagurwa inzu y’umunyemari Rusizana Aloys, yaguzwe Miliyari 9,5Frw, bukavuga ko yaguzwe ku mabwiriza ya Rwamuganza Caleb nk’umuntu wari ushinzwe kurengera umuntugo wa Leta ngo utangizwa ahubwo akaba ari we uba mu bambere bahombeje Leta.
Ubushinjacyaha buvuga ko Rwamuganza Caleb yafashe icyemezo yirengagije itsinda ryari rishinzwe gutanga amasoko ya Leta akabirengaho akajya muri ibyo biganiro byagombaga gutanga iryo soko.
Rwakunda Christian wajuririwe nyuma yo kurekurwa na we yireguye
Uyu Mugabo wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo (Mininfra) ahakana ibyaha Ubushinjacyaha bumushinja, yanabigizweho umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.
Yashimangiye ko ibyakozwe byose nta makosa yabayemo kuko ba Minisitiri bombi inama zose zabaga bazizi aha yashakaga kuvuga ko Amb. James Musoni na Amb Gatete.
Rwakunda yavuze ko Leta yari yatanze Miliyari 12Frw zo kugura inyubako barangiza bakayigura Miliyari 11Frw harimo imisoro, yavamo hagasigara Miliyari 9,85Frw.
Rwakunda ati “Ko twashubije mu isanduku ya Leta Miriyari imwe niba ari ukwiba kuki na yo tutayibye?”
Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko aba bagabo bakoze imirimo itari mu ishingano zabo zo gutanga amasoko y’inyubako za Leta kandi inama y’Abaminisitiri yaremeje itsinda rishinzwe gutanga amasoko ya Leta bakabirengaho bakabikora.
Usibye abaregwa basabye Urukiko Rukuru ko mu gihe ruzaba rwiherereye rwazabarekura mu bushishozi bwarwo, Ubushinjacyaha ntabwo bwigeze busaba ibihano kuko iburanisha ritarapfundikirwa.
Umucamanza yahise asubika iburanisha kuko byari bimaze kuba saa cyenda z’igicamunsi, ategeka ko iburanisha rizakomeza ku wa 18 Gashyantare, 2022 saa mbizi za mu gitondo.
Urubanza nirusubukurwa hazakurikiraho Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’icyigo cy’igihugu cy’imyubakire (Rwanda Housing Authorith), Kabera Godfrey wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’imari n’Igenamigambi (Minecofin) na Munyabugingo Boneventure Umugenagaciro wemeje ko iyo nzu igurwa.
Mu ntangiriro za Mata 2021 Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Caleb Rwamuganza ibyaha bitatu birimo Kuba icyitso ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro, kuba icyitso mu gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko, n’icyaha cyo kugira akagambane ku piganirwa ry’isoko rya Leta.
Caleb Rwamuganza yahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyoni eshatu. Caleb Rwamuganza utarishimiye icyemezo cy’urukiko yahise ajururira mu Rukiko Rukuru.
Rwakunda Christian na Munyabugingo Bonaventure Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwabagize abere, bahita bajuririrwa n’Ubushinjacyaha, bo kugeza ubu baburana badafunze.
Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa bwa mbere muri Nyakanga 2020.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/urubanza-rwa-za-miliyari-zibwe-leta-abahoze-ari-ps-muri-minecofin-na-mininfra-bahanishijwe-gufungwa-imyaka-6.html
AMAFOTO@NKUNDINEZA JP
JEAN PAUL NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW
Bwoba
January 22, 2022 at 7:03 am
Abanyamakutu muzambarize aka kabazo Chief justice niba mwigenga koko: kuki imanza zabayobozi nizabacengezi zihuta ariko imanza zibyaha bisanzwe ntizihute? Muzikorere ippereza iageragere, i Muhanga Prison, i Ntsinda Prison … Mwiyumvire.
Muzumirwa.
Umuntu amara imyaka 3 ataraburana akajya abona abandi bamucaho kandi baramusamzemo.
Muzatinyuke ndebe.
nzaramba
January 22, 2022 at 10:01 am
Birashoboka ko nibuze 30% ya Rwanda National Budget inyerezwa buri mwaka.Ubonye occasion,anyereza amafaranga ya Leta.Ikintu cyagatwaye 30 millions kigatwara 100 millions (Imihanda,imodoka,indege,amazu,petrol,etc…) kubera corruption.Gusa ababikora bajye bibuka ko ejo bazapfa bagasiga imitungo yabo.Igihano Imana izabaha ni ukubima umuzuko ku munsi w’imperuka,no kubima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nubwo iyo bapfuye abanyamadini bababeshya ko bitabye imana kubera ko nabo baba bishakira ifaranga.