Amahanga

Perezida Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zikomeje guhashya ibyihebe i Cabo Delgado

Perezida wa Mozambique, Filip Nyusi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mutarama 2022 yasuye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ziri i Palma na Afungi mu Ntara ya Cabo Delgado ziri mu bikorwa byo kurwanya ibyihebe byari byarayogoje iriya Ntara.

Perezida wa Mozambique, Filip Nyusi yasabye Ingabo zihuriwe gutsinsura burundi ibyihebe byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado

I Cabo Delgado, Perezida Filip Nyusi yakiriwe  n’abayobozi ba Guverinoma ya Mozambike barimo Guverineri wa Cabo Delgado, Valige Taliabo Atuando, Umuyobozi wa w’Akarere ka Palma, João Buchil, Umunyamabanga uhoraho wa Palma, Zefa Alberto, Umuyobozi mukuru wa Polisi (IGP) Bernardino Raphael, Brig Gen Rui Jorge Mandofa, Umuyobozi wa Task Force muri Palma n’abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda.

Perezida Nyusi yahuye n’ababyobozi b’Ingabo za Mozambique (FADM) n’ab’Ingabo z’u Rwanda mu mijyi ya Palma na Afungi, yashimiye ingabo ku bikorwa byiza byakozwe mu kurwanya iterabwoba, anasaba gukomeza kotsa igitutu ibyihebe kugira ngo bitsindwe burundu.

Ingabo z’u Rwanda zageze muri Mozambique tariki ya 9 Kamena 2021 bisabwe na Mozambique, hanashingiwe “ku masezerano menshi” ibihugu byombi bifitanye, nk’uko leta y’u Rwanda yabitangaje.

Mu mwaka wa 2017 nibwo abarwanyi bavuga ko bakorana na Islamic State bigaruriye Cabo Delgado batangira kwica abaturage babakase imitwe.

Igihugu cya Mozambique kuva muri 2017 cyari cyaranze ko Ingabo z’amahanga zinjira muri iki kibazo gusa nyuma yaho Ingabo na Polisi y’u Rwanda zigezeyo, zafatanyije n’Ingabo za Mozambique birukana ibi byihebe i Mocimboa de Pria no mu bindi bice byari byarigaruriye.

Perezida Nyusi yasabye Ingabo zihuriweho za Mozambique n’iz’u Rwanda ziri i Palma na Afungi mu Ntara ya Cabo Delgado gukomeza gukorera hamwe kugira ngo aho biriya byihebe byihishe hose bitsindwe burundu.

Abaturage bi Cabo Delgado bashima bikomeye Ingabo na Polisi y’u Rwanda kuba barakoze uko bashoboye kugira ngo bongere babone amahoro bagaruke mu ngo zabo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Copyright © 2023 IMITARI