Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu yakiriye mu biro bye Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba akaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, baganira ku mubano w’u Rwanda na Uganda, ibiganiro ngo byagenze neza ndetse nyuma yabyo basangira ifunguro ku meza amwe.
Nyuma yo kuganira Perezida Kagame na Gen Muhoozi basangiye ku meza amwe
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 22 Mutarama 2022, ku gicamunsi nibwo Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wa Perezida wa Uganda mu bijyanye n’ibikorwa by’ingabo zirwanira ku butaka yakiriwe muri Village Urugwiro.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro, Lt. Gen Muhoozi yakiriwe na Perezida Paul Kagame aho baganiriye ku mubano hagati y’ibihugu byombi.
Village Urugwiro yatangaje ko ibiganiro byagenze neza ndetse u Rwanda rutegereje impinduka ku byifuzo rwagaragaje.
Tweet iheruka igira iti “Perezida Kagame na General Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro bya kivandimwe, byagenze neza (cordial, productive), imbere hategerejwe kuganira ku bibazo u Rwanda rwagaragaje, n’intambwe ifatika irakenewe kugira ngo umubano w’u Rwanda na Uganda wongere ujye mu buryo.”
Perezida Kagame ari kumwe na Gen Muhoozi Kainerugaba Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba Umujyanama we ndetse n’Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka
Nyuma y’ibi biganiro byiza Perezida Paul Kagame na Gen Muhoozi basangiriye ku meza amwe.
Village Urugwiro yagize iti “Nyuma yo kugirana ibiganiro bya Babiri (tête-à-tête meeting), Perezida Kagame ari gusangira na General Kainerugaba muri Urugwiro Village.”
Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho yakiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cy’u Rwanda.
Ibihugu byombi bimaze igihe bitarebana neza kubera ko hari abanyarwanda bahohoterwaga bageze muri Uganda, ndetse Uganda igashinjwa n’u Rwanda kuba icumbikiye imwe mu mitwe igambiriye kugirira nabi ubutegetsi buriho cyane cyane umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa.
Mbere y’uko ajya kubona na Perezida Kagame, Gen Muhoozi yabanje gusura Ambasade ya Uganda mu Rwanda.
Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Mukakalisa Cecilia
January 22, 2022 at 8:36 pm
Nibashyire ibibazo n’imizi yabyo hanze bave mu macenga. Uganda nihagarike kureka RNC ikorera muri icyo gihugu ariko n’Urwanda ruvane mu karere Moustafa utera inkunga ADF. Ibindi bizoroha gukemuka.
Gisa
January 23, 2022 at 10:21 pm
Abayobozi basa neza kabisa
Ingabire
January 23, 2022 at 10:25 pm
Abayobozi basa neza ureke ba babandi baba basa nicyo ntavuze