Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’uRwanda, Mukurarinda Alain, yatangaje ko kuba umubano wa Uganda n’u Rwanda wararanzwe no kutumvikana mu bihe bitandukanye , bishyira mu gihombo igihugu n’abaturage ariko ko umutekano wabo ari ingenzi kurusha igihombo.
Ibi yabigarutseho kuri uyuwa wa Gatandatu, tariki ya 22 Mutarama 2022, mu kiganiro na Royal Fm cyagarukaga ku mubano uri hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ibi bitangajwe mu gihe hashize iminsi micye Uganda yohereje Amb.Adonia Ayebare uhagaririye iki gihugu mu Muryango w’Abibumbye akaba n’ intumwa yihariye ya Perezida Yoweri Museveni mu Rwanda.
Muri iki kiganiro, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Mukurarinda Alain, yavuze ko nyuma yaho ibihugu byombi umubano ujemo agatotsi byateje igihombo ku baturage ndetse Uganda igahohotera Abanyarwanda.
Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko nubwo abaturage bahura n’igihombo gusa ko igikomeye cyane ari umutekano wabo.
Ati “Nta kintu gishobora kugira agaciro nk’umuntu nubwo igihombo cyaba kingana gute.Niba hari igihombo nibura abantu bagakomeza bakabaho.Igikuru cyane muri byo, ntabwo umutekano w’Igihugu cy’uRwanda ugira ikiguzi.”
Yakomeje ati “Nidushake duhombe kajana ariko umutekano ni ngombwa.Kuko udafite umutekano n’icyo gihombo cyavamo ibikorwa byanabuza abantu ubuzima.”
Umuvugizi wa Guverinoma Mukurarinda yavuze ko hari inzira ziganisha ku mubano mwiza binyuze kuri za ambasade.
Muri Gashyantare 2020 Perezida Kagame na Museveni ku bufasha bwa Perezida Joao Lourenco wa Angola na Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo hahuriye iGatuna mu biganiro byari bigamije gusubiza ibintu mu buryo ariko nyamara umubano wakomeje kuzamo agatotsi.
Mukurarinda yavuze ko kuba ibibazo bitarahise bikemuka nyuma y’ubuhuza bw’abakuru b’ibihugu bigaragaza ko hari ibibazo bikomeye bitahita bikemurwa vuba.
Ati “Nibaza ko ibibazo Bihari bigeraho umupaka ufungwa, bigeraho umuturage ahohotera abene gihugu b’ikindi gihugu, ni ibibazo bitakemuka mu munota umwe.”
Yakomeje ati “Kuba bavuga ko bakemura ikibazo{avuga abaperezida bombi ], undi akavuga ko abahuza ntabwo kimwe kibuza ikindi.Kandi nta nubwo babyanze, kandi ntabwo bivuze ko kuba habaye imishyikirirano hari umuhuza byanze bikunze birara biciyemo,ahubwo ni ikibereka ko ibibazo bihari biraremereye n’amahirwe ni uko za nzira zo kubivuganiramo zihari.”
Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi nabo barajwe inshinga no kurebera hamwe uburyo bakemura ikibazo kandi ko ibibazo Bihari babibona.
Kuri uyu wa Gatandatu, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yaje i Kigali aho ari bugirane ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
U Rwanda rushinja Uganda gufasha imitwe igamije guhirika guhungabanya umutekano w’Igihugu,guhohotera no gufunga Abanyarwanda baba muri Uganda. Ni mu gihe Uganda nayo yakunze kuvuga ko inzego z’ubutasi z’uRwanda ziyinjirira zikahakorera ibikorwa bihungabanya umutekano wayo.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
citoyen
January 22, 2022 at 4:31 pm
Yewe iby’umutekano byaba byiza ubirekeye ba nyirabyo, wowe ugakomeza kwivugira ibisigaye bya mvura iragwa.
Gatare
January 24, 2022 at 3:15 pm
Uyu civiliani ibyumutekano abiziho iki?