Musenyeri Philippe Rukamba wari umushyitsi Mukuru muri uyu munsi mpuzamahanga wa ‘Philosophie” avuga ko inyandiko n’ibitabo 186 Musenyeri Kagame Alexis yasize yanditse bihari, ariko ko abanyarwanda badakunze kubyitaho ahubwo bakita cyane ku bitabo n’imico y’abanyamahanga bakiyibagiza ibyanditswe n’abahanga b’abanyarwanda.
Ati ”Kagame yakoze akazi gakomeye, kuko yagerageje kwegeranya ibijyanye no gutekereza, kubaho kw’abanyanyarwanda n’umuco wabo.”
Rukamba avuga ko Musenyeri Kagame kandi yanditse ibisigo, amazina y’Inka n’ibindi abanyarwanda baheraho kugira ngo byigishwe mu mashuri.
Hon Kalima Evode wabaye umunyeshuri wa Kagame Alexis mu iseminari ntoya ya Butare, avuga ko Kagame Alexis yavuze ko abanyamahanga aribo bakunze gukora ubushakashatsi ku bitabo Alexis Kagame yanditse, kurusha uko abanyarwanda babyifashisha.
Yagize ati ”Bamwitaga Philosophe mukuru, kubera ko yatwigishaga amateka akanatubuza kwandika igihe arimo avuga.”
Kalima akavuga ko “Kagame yashakaga ko tumutega amatwi kuko yashyiraga imbere kumva kuruta kwandika ibyo tudasobanukiwe neza.”
Umukozi wa Komisiyo ikorana n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ubumenyi, n’umuco(UNESCO) akaba ashinzwe umuco, ubumenyi bw’imibereho n’imibanire y’abantu ,Kajuga Jerôme avuga ko mu byo Kagame yanditse harimo ibitabo bivuga kuri Philophie, kandi bivuga ko ubumenyi bwose ariho bukomoka.
Ati ”Abanyeshuri biga kuri ubu, bagombye kwandika ibyo yasize bakabimenyekanisha ku batabizi kugira ngo ajye ku rwego rumwe n’urwo abandi bagiye bigwa barimo Socrate, na bagenzi be.”
Umuyobozi w’iseminari Nkuru Philosophicum ya Kabgayi, Padiri Dr Kayisabe Védaste avuga ko batangiye gukora ubuvugizi mu nzego zifite amashuri mu nshingano, kugira ngo isomo rya Philosophie ryigishwe mu mashuri nkuko n’andi masomo yigwa.
Ati ”Kugeza ubu mu Rwanda, iseminari nkuru ya Kabgayi niyo yonyine ifite ishami ryigisha Philosophie gusa, mu gihe andi mashuri biga Philosophie nk’isomo.”
MUHIZI ELISÉE
John
January 22, 2022 at 8:10 am
Ubanza abaciye umugani ngo “nta muhanuzi iwabo” bari bafite ukuri!
Ni gute abanyeshuri bamaze imyaka n’imyaniko bahatirwa gufata mu mutwe ibyo abanyamahanga banditse ariko hakabura umuntu n’umwe ubasaba gusoma ibyo Mgr Alexis Kagame yanditse, byabo kandi bibareba?
Mineduc n’abandi bireba bisubireho kuri iyi ngingo.