Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwasubitse urubanza ruregwamo Twagirayezu Wenceslas woherejwe n’igihugu cya Denmark kubera ko ibyo ubwunganizi bwemerewe butabihawe.
Wenceslas yoherejwe na Denmark kubura ku byaha bya Jenoside akekwaho
Saa yine z’igitondo kuri uyu wa 20 Mutarama 2022 nibwo inteko iburanisha igizwe n’Abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko begeze mu rukiko.
Twagirayezu Wenceslas uregwa icyaha cya Jenoside yagaragaye ku ikoranabuhanga (Video conference) ari muri gereza ya Mpanga afungiyemo.
Ubushinjacyaha n’umwunganizi we ntibari bahari.
Ukuriye inteko iburanisha yahise abwira Twagirayezu Wenceslas ko iburanisha risubikwa abishingiye ko icyemezo cyafashwe ku wa 15 Ukuboza, 2021 cy’uko uwunganira Twagirayezu ari we Me Bikotwa Bruce yongererwa igihe cyo gukora iperereza ashaka abatangabuhamya, agahabwa ubushobozi nk’ubw’umokozi wa Leta uri ku rwego rwa “Directeur” agenerwa iyo ari mu butumwa bw’akazi hanze.
Umucamanza yavuze ko ibyabaye bitaturutse ku bushake bw’ababuranyi asaba Minisiteri y’Ubutabera gushyira mu bikorwa ibyasabwe n’urukiko.
Uyu mugabo yasabye kubaza Umucamanza ariko abwirwa ko azavuga ubutaha kuko nta Bushinjacyaha bwari mu rubanza
Wenslas Twagirayezu yasabye urukiko kugira icyo avuga ku cyemezo cyo gusubika urubanza, umucamanza amwibutsa ko bitemewe kubera ko Ubushinjacyaha butari buhari, bityo ko ashaka kugira icyo avuga yazakivuga mu iburanisha ritaha.
Wenslas Twagirayezu uvuka mu cyahoze ari Purefegitura ya Gisenyi ubu ni mu Burengerazuba bw’u Rwanda ari naho bikekwa ko yakoreye icyaha cya Jenoside, kurimbura imbaga n’ubwicanyi nk’icyaha cy’ibasiye inyoko muntu, Ubushinjacyaha buvuga ko yabikoreye ahantu hatandukanye harimo Komine Rouge, kuri Kaminuza ya Mudende, kuri Kiliziya Gatolika ya Busasamana n’ahandi.
Ni Umunyarwanda wa kabiri woherejwe n’igihugu cya Denmark nyuma ya Emmanuel Mbarushimana nta gihindutse iburanisha rizaba ku wa 8/03/2022.
Wenceslas yageze mu Rwanda mu Ukuboza 2018 avuye muri Denmark
Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.