Amakuru aheruka

Rutsiro: Min Gatabazi yasangiye ifunguro rya saa sita n’abanyeshuri

Mu ruzinduko rw’akazi arimo agirira mu Ntara y’Iburengerazuba rwahereye mu Karere ka Rutsiro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’gihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye ibikorwa by’iterambere binyuranye, gusa abatri bake bashimye uburyo nyuma yo kwarurira ibiryo abana bo mu ishuri ribanza, na we yasangiye na bo.

Minisitiri Gatabazi yasangiye n’abana b’abanyeshuri ifunguro rya saa sita

Ni uruzinduko rw’iminsi itatu agiye kugirira mu  Ntara y’Iburengerazuba, aho rwahereye mu Karere ka Rutsiro kuri uyu wa Kane, tariki 20 Mutarama 2022.

Gatabazi Jean Marie Vianney mu bikorwa binyuranye yasuye harimo n’Urwunge rw’Amashuri rwa Kinihira mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Rutsiro aho yasangiye nabo ifunguro rya saa sita ndetse, ni muri gahunda yo kureba uko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ihagaze.

Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Twitter rwa MINALOC, Minisitiri Gatabazi yarimo yarurira abana ifunguro rya saa sita ndetse banasangira n’aba bana aho yari aherekejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose.

Aya mashusho yazamuye imbamutima za benshi kuko bashimiye Minisitiri Gatabazi kuba yicishije bugufi agasangira n’abana bato, benshi bahamije ko uru rugero yatanze ari urw’umuyobozi mwiza abanyarwanda bakeneye kuko agaragaza ikimenyetso cyo gushyira umuturage ku isonga.

Muri aka Karere ka Rutsiro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yanasuye kandi ibikorwa binyuranye by’iterambere muri aka karere. Aho yasuye parike ya Gishwati-Mukura mu rwego rwo gukurikirana ibibazo by’inyamasawa ziba muri iyi pariki zijya zirenga imbibe zikononera abaturage bayituriye.

Minisitiri Gatabazi yashimiwe na benshi kuko yerekanye urugero rw’umuyobozi mwiza

Minisitiri Gatabazi kandi yasuye ahubatswe umuhanda mushya wa kaburimbo ujya ku bitaro bya Murunda, uyu muhanda ukaba umwe muyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye abaturage batuye aka gace mu rwego rwo kubafasha kugera kuri ibi bitaro.

Nyuma yo gusura uyu muhanda yakomereje mu bitaro  bya Murunda. Yanasuye kandi uruganda rw’ubuki rwa Rutsiro, aho yasobanuriwe n’ubuyobozi bwarwo imikorere y’uru ruganda.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, yaganiriye n’abaturage mu isanteri y’ubucuruzi ya Gakeri mu Murenge wa Ruhango, aho banasuye ahari kubera ibikorwa byo gutanga inkingo za Covid-19. Akaba yasabye abaturage kwitabira gahunda yo gufata inkingo nyuma yo kubashimira ubwitabire bwabo mu gufata inkingo. Yanasabye kandi inzego bireba kurushaho kwegera abaturage bakabagezaho inkingo.

Muri uru ruzinduko Gatabazi yagiriye muri aka Karere ka Rutsiro yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere, Murekatete Triphose ndetse bari kumwe n’inzego z’umutekano ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Minisitiri Gatabzi akaba agomba gusoza uruzinduko rwe muri Rutsiro nyuma yo kuganira n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ibi ari kubikora mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi agomba kugirira mu Ntara y’Uburengerazubaho aho yahereye mu Karere ka Rutsiro arava akomereza mu Karere ka Rubavu.

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rutsiro yari kumwe n’inzego z’umutekano

Yansuye kandi asobanurirwa imikorere y’uruganda rw’ubuki rwa Rutsiro

Yanasuye kandi ahakorerwa ibikorwa by’ikingira aho yasabye ko byakegerezwa abaturage

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

7 Comments

  1. Rukundo

    January 20, 2022 at 8:24 pm

    Abambaye impuzankano nibo ba Boss mu nzego zose. Abandi….

    • Claudia

      January 20, 2022 at 11:00 pm

      Nukuri Nyakubahwa Minister yatanze urugero rwiza. Ikibabaje nuko baba bateguriye abana ibiryo byiza mu rwego rwo kujijisha,azambabarire aze kuri Group Scolaire ya Kampanga aganirize abana yumve agahinda batewe n’impungure zirimo ibisimba aho umwana ataha yagera mu rugo agaturika akarira yibutse ibyo bintu babagaburiye. Nisabiraga ubuyobozi ngo buzegere abana ubwabo cyangwa ababyeyi kuko kumva abarezi ntabwo bagutangariza ibibashyira mu ikosa dore ko bo bagira agakono kabo. Murakoze

      • Nkabigwi

        January 21, 2022 at 2:09 pm

        Aya makuru wayatanga neza kuri nimero iri haruguru agakurikiranwa byimbitse.
        Tukamenya aho byabereye naho ishuri riherereye, tugatabaza inzego bireba

        • Claudia

          January 21, 2022 at 3:19 pm

          Ni mu karere ka Musanze kuri Group Scolaire Kampanga

  2. Sera

    January 21, 2022 at 7:45 am

    Nibwo bwa mbere mbonye ministri wegera abaturage, uzi gukora, uticara mubiro, ukemura ibibazo byabaturage. Turamwemera. Imana umuhe umugisha

  3. Kare

    January 21, 2022 at 7:51 am

    Minisitiri Gatabazi niwe wenyine uzi gukora. Minisitiri turamukunze . Azakomeze ayiyobore kiki arashoboye

  4. Claudia

    January 21, 2022 at 3:17 pm

    Nta banga ririmo ni mu karere ka Musanze kuri Group Scolaire Kampanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI