Amakuru aheruka

Rusizi/Nkanka: Imiryango 18 itishoboye ituye mu manegeka irasaba kwimurwa

RUSIZI: Hari abaturage batishoboye batuye mu manegeka batagira abo baturanye nabo, nta mazi nta muhanda n’amashanyarazi basaba ubuyobozi bw’Akarere kubafasha bakabona aho batura hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ibiro by’Akarere ka Rusizi

Ni imiryango cumi n’umunani iba mu Midugudu ya Sumoyanyana na Kinyaga mu Kagali ka Kinyaga mu Murenge wa Nkaka ho mu Karere ka Rusizi.

Aba baturage babwiye UMUSEKE ko abo bari baturanye bafite ubushobozi bwo kwigurira ibibanza byiza no kubyubakamo bamaze kwimuka, bo basigaye mu manegeka imvura iragwa umuvu ugatwara amazu yabo ashaje.

Aba baturage bahuriza ku kuba aho batuye nta bikorwa remezo biharangwa, basaba Akarere ka Rusizi kubafasha guhabwa ku butaka bwa Leta buri muri ako Kagali budafite icyo bukorerwaho ,bakabona ibibanza byo kubakamo.

Sebihishe Samuel, umwe muri abo baturage avuga ko abaturanyi babo bafite ubushobozi bamaze kwimuka.

Ati “Abo twari duturanye bari bafite ubushobozi barimutse badusiga muri aya manegeka, nturanye n’umucyecuru utabasha no kuva mu nzu, aha ntuye ni mu manegeka harambangamiye, imivu iratemba ikadutwara ,tuhasigaye twenyine.”

Karemera Yesaya ati “Mfite abana barindwi, amazi amanuka ku Rweya no ku mashuri ahitira hano, dutuye mu manegeka ntabwo watabaza ngo ubone ugutabara, twabuze ibibanza kubera ko nta bushobozi.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kinyaga, Nyiraneza Claudine avuga ko hari ubwo imvura igwa igahurudukana amabuye akagwa ku mazu yabo baturage.

Ati “Uko imvura iguye tujya kudaha amazi muri izo ngo zarengerewe, Ni ukuri baragowe.”

Mugenzi we, Mujawamariya Angelique uyobora Umudugudu wa Sumoyamana yagize ati “Aba bantu ni abacyecuru n’abasaza nta bushobozi bafite bwo kwigurira ibibanza ngo bimuke muri aya manegeka, hari n’umucyecuru iyo imvura iguye bajya kugamisha ahandi yahita bakamugarura, abo bari baturanye barimutse, bibaye ngombwa babaha ibibanza, natwe abaturage twabaha umuganda wo kubaka aho gutura neza.”

Usibye kuba iyi miryango ituye mu manegeka, aho batuye hafi y’ikiyaga cya Kivu nta muhanda uhagera, nta mazi, n’umuriro w’amashanyarazi ntuhagera, iyo bashaka ibikorwa remezo bakora urugendo rurerure kugira ngo babashe kubigeraho.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkanka bahakana ibyo abo baturage bavuga ndetse ko nta muturage wo muri uyu Murenge utuye mu manegeka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Baziki Youssuf aganira n’UMUSEKE yagize ati “Iki kibazo cyo muri iyo Midugudu nta cyo nzi, nta muturage n’umwe dufite utuye mu manegeka, abari batuyemo imiryango irindwi twabahaye ibibanza ejo bundi mu kwa cyenda batangiye kubakirwa, abanyuma bageze ku rwego rwo gusakara.”

N’ubwo uyu muyobozi ahakana ibyo abaturage bavuga, batakambira ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kubafasha bakava muri aya manegeka kuko ashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/Rusizi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI