Amakuru aheruka

Urukiko rwongeye gusubika isomwa ry’urubanza rwa Jean Baptiste Mugimba woherejwe n’Ubuholandi

Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwongeye gusubika isomwa ry’urubanza rwa Jean Baptiste Mugimba.

Jean Baptiste Mugimba ufungiye mu Rwanda yoherejwe n’igihugu cy’Ubuholandi

Ni kunshuro ya Kabiri isomwa ry’urubanza rwa Jean Mugimba risubikwa, Inshuro ya mbere mu bacamanza bamuburanishaga umwe muri bo yari yazamuwe mu ntera ajyanwa mu rukiko rw’ubujurire.

Mugimba ashinjwa kuyobora inama yiswe iya ‘comité de crise’ (inama nyobozi yo mu bihe bidasanzwe) yo ku itariki ya 8 Mata 1994, ngo yakorewe kwa Mugimba igacura jenoside, igakora intonde z’abatutsi bagombaga kwicwa, igashyiraho za bariyeri no gutanga intwaro muri Nyakabanda i Kigali.

None kuri uyu wa 18 Mutarama 2022 ukuriye Inteko imuburanisha yavuze ko undi mucamanza wari mubamuranishaga yarwaye.

Antoine Muhima ukuriye Inteko iburanisha Mugimba yavuze ko babonye ibaruwa ko uwo mucamanza witwa “Ndayambaje” ari mu bitaro yarwaye.

Mu magambo ye ati “Uru rubanza rwahuye n’ibibazo byinshi gusa natwe twifuzaga ko rwarangira nta bushake bwo kurutinza bwari buhari.”

Mugimba woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi muri 2016 akurikiranyweho ibyaha bya jenoside ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye mu gace ka Nyakabanda mu mujyi wa Kigali, bumusabira igihano cy’igifungo cya burundu.We arabihakana agasaba kurekurwa.

Jean Baptiste Mugimba n’ubwunganizi bwe n’ubushinjacyaha buhagarariwe na Faustin Nkusi bari ku cyicaro cy’urukiko I Nyanza.

Mu iburanisha ryo mu kwezi kwa Ugugushingo 2021, Jean Baptiste Mugimba, w’imyaka 65, yari yasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cy’igifungo cya burundu ngo kubera uruhare rwe muri jenoside, cyane mu gace ka Nyakabanda mu mujyi wa Kigali.

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Faustin Nkusi bwavuze ko bwasesenguye inyandiko yavuye mu rukiko Gacaca rwa Rwezamenyo yagaragaje ko Mugimba Jean Baptiste ari we wayoboye iyo nama ubwe kandi iwe mu rugo.

Buvuga ko ubuhamya bwatanzwe bugaragaza ko Mugimba yari mu nama tariki 8 Mata 1994, mu gihe we avuga ko yari arwaye.

Mbere ya Jenoside, Jean Baptiste Mugimba yakoraga muri Banki nkuru y’u Rwanda icyarimwe akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyaka CDR riregwa kuba ryarigishije urwango rwagejeje ku ihigwa n’iyicwa ry’abatutsi.

Muri urwo rubanza, abunganira Mugimba ari bo Me Gatera Gashabana na Me Barangondoza Jean Damascène bavuze ko ubuhamya bw’uwiswe Dam nta gaciro bwakagombye guhabwa kuko bigaragara ko atavugisha ukuri.

Bavuga ko ibyo yavuze imbere y’Ubushinjacyaha, Ubugenzacyaha n’imbere y’Urukiko, binyuranye n’ibyo yavuze mu rukiko Gacaca rwa Rwezamenyo mu mujyi wa Kigali.

Bari basabye ko ubwo buhamya bwateshwa agaciro n’Urukiko rugategeka ko Jean Baptiste Mugimba agirwa umwere agafungurwa.

Urukiko Gacaca rwa Rwezamenyo ntirwigeze rukatira Mugimba, ahubwo rwari rwamutegetse kwishyura miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kumuhamya uruhare mu busahuzi no kwangiza imitungo,.

Gusa mbere y’uko urubanza rwe rutangira mu rugereko rw’Urukiko rukuru, iki cyemezo cyabanje kuvanwaho n’urwo rukiko nta gihindutse isoma ry’urubanza rwa Jean Baptiste Mugimba ufungiye muri gereza ya Mpanga ruzaba kuwa 24 Mutarama 2022.

Jean Baptiste Mugimba woherejwe n’igihugu cy’Ubuholandi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

THEOGENE NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/Nyanza

1 Comment

  1. Kaka

    January 18, 2022 at 4:35 pm

    Ibi bigabo byica abantu byari bizi ko ntacyo bizaba none bariguta ibitabapfu bo kanyagwa amaraso yabacu sha azabasame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI