Amakuru aheruka

Goma: Umuhanzi Black S Balume wari umaze iminsi ashimuswe, umurambo we watowe hafi y’ikiyaga

Nyuma yo gushimutwa n’abantu bataramenyekana, kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mutarama 2022, habonetse umurambo w’umuhanzi Black Seraphin Balume wasanzwe ku ngengero z’ikiyaga cya Kivu i Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Abantu benshi batewe agahinda n’urupfu rwa Black S Balume wishwe urw’agashinyaguro

Ku munsi wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022, inshuti za Black S Balume zatambukije amatangazo ku mbuga nkoranyambaga avuga ko “yashimuswe n’abantu bataramenyekana.”

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mutarama 2022, umurambo wa Black S Balume watoraguwe ahitwa Kyeshero ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Goma.

Ababonye umurambo bavuga ko yakorewe iyica rubozo ku mubiri, yatoraguwe yambaye agakabutura k’imbere ndetse afite ibikomere byinshi ku mubiri.

Uyu muhanzi w’umu Congoman yamenyekanye cyane mu Mujyi wa Goma, yinjiye mu buhanzi mu mwaka wa 2015.

Mu mwaka wa 2019, indirimbo “Congo”  iri muzazamuye izina rye, yayikoze agaragaza umubabaro n’ubuzima bubi bw’aba Congoman by’umwihariko ivuga “ku bwicanyi bw’i Beni.”

Mu mwaka wa 2021, indirimbo “Ma Maman” yatuye abagore b’abanyafurika iri muzakunzwe muri Congo ndetse n’iyitwa “Pardonne-moi” nayo yasohoye umwaka ushize.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, abahanzi, abanyamakuru n’abandi bakurikirana umuziki muri Kivu y’Amajyaruguru bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa Black S Balume.

Ibikorwa nk’ibi byo gushimuta abantu mu Mujyi wa Goma bimaze gufata indi ntera, abashimuta abantu iyo batse amafaranga runaka ntibayabone birangira bishe uwashimuswe.

Impirimbanyi z’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu mu Mujyi wa Goma ikomeje gusaba Leta guhagurukira ibikorwa by’abagizi ba nabi bashimuta abantu mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo ndetse no gukurikirana bya hafi ibigo by’itumanaho kuko aribyo binyuzwaho amafaranga yakwa umuryango w’uwashimuswe kugira ngo arekurwe.

Black S Balume apfuye yari afite ibikorwa bitandukanye birimo indirimbo yiteguraga gushyira hanze muri uku kwezi.

Reba hano indirimbo Pardonne-moi ya Black S Balume yaherukaga gushyira hanze.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI