Imiryango irenga 100 yatujwe na Leta ivanywe mu manegeka, iyo miryango hafi ya yose ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
Umudugudu wa Horezo batuyemo urimo inzu nziza, amashuri, ibiraro by’Inka n’uturima tw’igikoni.
Abahatuye bavuga ko ntacyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame atakoze kugira ngo Imibereho yabo ihinduke.
Musabyimana Antoniya ati ”Nk’ubu twahawe umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba , warapfuye turi mu kizima, Ubuyobozi bwatubwiye ko butaduha umuriro wa REG kuko tutabona amafaranga yo kuwugura buri kwezi, ubu tumaze kwiyubaka turahinga, tukorora batuzamurire ibyiciro.”
Uyu muturage avuga ko nta wemerewe gutera ipasi, kuko n’abafite umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba nta hantu bacomeka iyo pasi ngo batere imyenda.
Unkundiye Philippe avuga ko imyaka 4 bamaze muri uyu Mudugudu Inka bahawe bazikuramo ifumbire bakayigurisha.
Ati ” Leta yaduhaye byinshi twaheraho duterimbere umuriro siwo kibazo gikomeye cyatunanira baduhe uwa REG barebe niba tutazawishyura.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert, avuga ko abari mu cyiciro cya mbere bose, basuzumwe basanga batashobora kugura umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku muyoboro mugari.
Ati” Abigeze guhabwa umuriro w’amashanyarazi wa REG bagiye bananirwa kuwishyura ahubwo harebwa uburyo bakongera gukora uwangiritse.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko urugamba barwanye ubushize,abaturage bamwe badashaka kuva mu cyiciro barimo bajya mu kindi byatwaye igihe kitari gito.
Cyakora akavuga ko kuba abatuye mu Mudugudu wa Horezo, batangiye kubyisabira ari ikintu cyiza.
Yagize ati ”Umuriro twabahaye twashingiye ku bushobozi bari bafite icyo gihe, ubu bategereze ibyiciro bishyashya biri hafi yo gusohoka.”
Kayitare yavuze ko amakuru batanze uyu munsi ari ukuri kuko imyaka bamaze bafashwa bagombye kuba bamaze gutera imbere nkuko babyivugira.
Gusa uyu Muyobozi yijeje abaturage ko mu gihe bategereje ko ibyiciro bishya bisohoka, bazaboherereza abatekinisiye babafasha gusana umuriro bari basanzwe bacana utaka.
Abawutuye bavuga ko bafite Inka zirenga 100 zitanga umukamo utubutse n’imirima Leta yabahaye bahingamo imyaka itandukanye.
Bakavuga ko bazamuriwe icyiciro, baba bafite ubushobozi bwo kwigurira uwa REG aho gukomeza kubera Leta umutwaro.
Uyu Mudugudu wa Horezo watashywe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame mu mwaka wa 2017.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Frank
January 16, 2022 at 9:36 am
Ngabo abayobozi dufite nyine. Niba umuturage agaragaza aho agereje, abandi aho kumwunganira, bati nta bushobozi afite, icyo bamaze ni iki? Ko mu byo abereye mu mwanya arimo,harimo no gushakira ibisubizo ibibazo abaturage bafite? None ati ntibashobora kuwishyura. Muri macye yamaze kubatesha agaciro,ntibari mu mubare w’abo ashobora kugira icyo amarira.