Amakuru aheruka

Ngororero: Abaturage bagiriwe inama yo kudasiragira mu Nkiko kuko bitera igihombo

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Vuganyana mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, bagiriwe inama yo kudasiragira mu Nkiko kuko bibakururira ibibazo by’ubukene.

Umunyamabanga Nshingwakorwa w’Umurenge wa Nyange Mukasano Gaudence mu nteko yasabye abaturage ko batagomba gusigasira mu Nkiko kuko bibakururira igihombo

Inzego zitandukanye z’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero zabwiye abaturage ko bagomba kwirinda gusigasira mu Nkiko cyane iyo urubanza rwabaye itegeko.

Ibi Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyange, bwabigarutseho mu nteko y’abaturage bushaka kugira inama abaturage muri rusange n’abandi 2 by’umwihariko bamaze imyaka 7 baburana mu Nkiko baratsindwa banga kunyurwa n’ibyemezo Urukiko rwanzuye.

Umunyamabanga Nshingwakorwa w’Umurenge wa Nyange Mukasano Gaudence avuga ko bafite abapfakazi 3 bapfushije abagabo babo mu mwaka wa 2016 bishwe n’impanuka mu  birombe, bahabwa indishyi, babiri barazanga.

Mukasano avuga ko  abo uko ari 2 bakomeje kuburana guhera icyo gihe, urubanza rugeze mu Rukiko Rukuru urugereko rwa Musanze baratsindwa banategekwa kwishyura Kampani miliyoni y’amafaranga y’uRwanda badafite.

Yagize ati ”Baratsinzwe igisigaye ni uguterezwa icyamunara cy’imitungo yabo, twashatse kubagira inama kuko ayo mafaranga batayabona ahubwo bemere guca bugufi.”

Uyu Muyobozi yavuze ko agira inama n’abandi baturage bakunze gutakaza igihe kinini mu manza aho gukorera ingo zabo, ahubwo bagahomba n’ibyo batunze.

Yanavuze ko nta bubasha bafite bwo kuvuguruza ibyemezo by’Inkiko, aho kugurishirizwa imitungo yabo, Ubuyobozi bwabafasha kubumvikanisha imitungo yabo ikareka gutezwa icyamunara.

Bucyedusenge Consolée na mugenzi we Mukeshimana Gorethi bamaze iyo myaka 7 baburana bagatsindwa ntabwo bigeze baboneka muri iyi nteko.

Macumu François, Se wa Nyakwigendera Munyaneza Valens, avuga ko nubwo urubanza rwapfundikiwe bazakomeza kwiyambaza izindi nzego zishinzwe kurwanya akarengane.

Ati ”Twigeze gutsinda mu Rukiko rwisumbuye, none bigeze mu Rukiko Rukuru i Musanze turatsindwa ntabwo twigeze tunyurwa n’uyu mwanzuro.”

Macumu François Se wa Nyakwigendera Munyaneza Valens avuga ko bazakomeza kuburana

Ntigashira Patrick Umuyobozi wa Niyigena Mining company Ltd avuga ko yaguze iki kirombe kitaraba Kampani, akavuga ko uwagombaga kubaha indishyi yazemeye bakanga kuzakira, akavuga ko ategereje ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro y’Urukiko.

Bucyedusenge Consolée na mugenzi we Mukeshimana Gorethi mu rubanza rwa mbere bareze  Niyigena Innocent ku giti cye nka nyiri kirombe yemera kwishyura buri wese miliyoni n’ibihumbi 800 y’ubwishingizi banga kuyafata.

Uyu Niyigena Innocent yaje kugurisha  ihabwa indi Kampani y’ubucukuzi bayireze ibatsindira miliyoni.

Me Yamuragiye Félicien yabwiye UMUSEKE ko  urubanza rubuza ruburanisha ubwishingizi mu Rukiko Rukuru, nta yindi nzira yo kujurira ruba rufite.

Yamuragiye yavuze ko iyo ubona ko ufite akarengane wandikira  Perezida w’Urukiko rw’ubujurire cyangwa Umuvunyi usaba gusubiramo urubanza ku mpamvu za karengane gusa.
Ku ikubitiro abo bagore babiri bagombaga guhabwa Miliyoni 800 y’u Rwanda barayanga, bakomeje kuburana baratsindwa banasabwa kwishyura Miliyoni.

Ntigashira Patrick avuga ko ategereje ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro y’Urukiko agahabwa ibyo yatsindiye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI