Amakuru aheruka

Afurika y’Epfo: Nibizi J Claude yasohoye amashusho y’indirimbo “Ur’Uwera”

Umuhanzi nyarwanda Niyibizi Jean Claude uzwi nka Nibizi J Claude ubarizwa muri Afurika y’Epfo yamaze gushyira hanze amashusho y’indiimbo “Ur’Uwera” ikangurira abantu kwegera Imana kuko ariyo mugenga wa byose.

Niyibizi Jean Claude uzwi nka Nibizi J Claude mu muziki wo kuraya no guhimbaza Imana

Nibizi J Claude uri kugaragaza umuvuduko mu buhanzi bwe, amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo izakunzwe nka ‘Yanyishyuriye’, ‘Imitini’, ‘Vuga’,na ‘Watosha’ yari aherutse gushyira hanze n’izindi zitandukanye.

Nibizi yatangarije UMUSEKE ko ariwe wiyandikiye iyi ndirimbo ayinyuzamo ubutumwa bw’ihumure. Yagize ati “Iyi ndirimbo ‘Ur’Uweru’ irimo ubutumwa bw’ihumure Imana yampaye mu bihe byo gusenga ngo mbushyikirize Itorero rya Kristo.”

Akomeza agira ati “Nubwo isi yose yugarijwe n’icyorezo abantu bari mugihirahiro abantu benshi babuze ibyiringiro, impfu za hato na hato, umuti nta wundi ni ukurushaho kwegera Imana kuko niyo Mugenga wa byose tugaca bugufi imbere yayo n’imitima imenetse ni ukuyiyegurira tukaba muri presence yayo”

Ku bijyanye n’imihigo afite muri uyu mwaka wa 2022, Nibizi J Claude yatubwiye ko ari gutegura album ye ya mbere izaba iriho indirimbo icumi z’amajwi ndetse n’amashusho.

Yagize ati “Ndi gutegura Album ya mbere ndi njyenyine yitwa VUGA izaba igizwe n’indirimbo 10.”

Nibizi J Claude utuye muri Afurika y’Epfo avuga ko ashima Imana kuba indirimbo ze zitambuka kuri Televiziyo zikomeye muri kiriya gihugu harimo  ONE GOSPEL iri muzikomeye muri Televiziyo z’Afurika muri Gospel.

Nibizi J Claude kuririmba yabitangiriye muri Korali akiri umwana, arabikurikirana kuko bimuguye neza.Kuri ubu ni umwe mu bahanzi mu muziki wa Gospel batanga icyizere cy’ejo heza mu muziki bakora.

Yifuza ko buri muntu wese wumva iyi ndirimbo “Ur’Uwera’ yamusubizamo imbaraga akarushaho kwegera Imana.

Mu buryo bw’amajwi ‘Ur’Uwera’ yakozwe na Boris&Brice naho amashusho akorwa na Reba Image & Ali.

Reba hano amashusho y’indirimbo Ur’Uwera ya Nibizi J Claude

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. musema

    January 14, 2022 at 2:41 pm

    Iyi ndirimbo ishishikariza abantu gushaka Imana.Gushaka imana ntibisaba guhagarika ibindi byose wakoraga.Ahubwo ushaka umuntu uzi neza bible mukayigana ku buntu kandi agusanze iwawe.Wamara kumenya neza ibyo bible ivuga hanyuma ukabikurikiza,uhindura imibereho yawe.Urugero,umenya ko muli Yohana wa mbere,igice cya 2,umurongo wa 15-17,havuga ko abibera mu byisi gusa ntibashake Imana batazabona ubuzima bw’iteka (muli paradizo).Urundi rugero,umenya ko Yezu yasize asabye Abakristu nyakuri bose gukora umurimo wo “kubwiriza” nawe yakoraga,ukabifatanya n’akandi kazi gasanzwe.Soma Yohana 14,umurongo wa 12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI