Ikipe y’igihugu ya Cameroun ari nabo bakiriye amarushanwa y’igikombe cy’Afurika CAN, babimburiye andi makipe y’ibihugu kubona itike yo gusohoka mu matsinda bajya gukina 1/8 nyuma yo gutsinda Ethiopia ibitego 4-1.
Cameroun ibaye ikipe ya mbere ikomeje muri kimwe cy’umunani cya CAN
Ni mu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Mutarama, aho hakomeje imikino ya kabiri mu matsinda, maze ivuye inyuma Cameroun iri mu rugo ibuza Ethiopia kugera kuntego yo kudatakaza umukino wa kabiri.
Umukino watangiranye ishyaka ku mpande zombi, maze Ethiopia yari ifite inyota yo gutsinda umukino wayo wa mbere ifungura amazamu ku munota wa Kane ku gitego cyatsinzwe na Dawa Hutessa.
Igitego Ethiopia yatsinze cyahise gikangura ikipe ya Cameroun maze nyuma y’iminota ine Karl Toko Ekambi yishyura igitego, ndetse igice cya mbere kirangira amakipe anganya igitego 1-1.
Igice cya kabiri cyatangiranye ishyaka ryinshi kuri Cameroun bigaragara ko ifite ishyaka ryo kubona izamu rya Teklemariam Shanko, ibi byatumye Vincent Aboubakar kapiteni wa Cameroun atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 53, ku munota wa 55 atsinda igitego cya kabiri cye kiba icya gatatu cya Cameroun. Maze abasore ba Cameroun ku munota wa 67 bereka Ethiopia ko inkoko iri iwayo ishonda umukara ubwo Karl Toko Ekambi yatsindaga igitego cya Kane, iminota 90 irangira Cameroun iri iyoboye umukino n’ibitego 4-1.
Maze uyu mukino uba ubaye uwa mbere ubonetsemo ibitego byinshi bigera kuri 5, uba uwa kabiri ndetse Cameroun itsinze nyuma yo gutsinda Brukina Faso ibitego 2-1 mu mukino ufungura irushanwa.
Cameroun iba ibimburiye ibindi bihugu kubona itike yo gukina imikino ya kimwe cy’umunani (1/8) nyuma yo gutsinda imikino ibiri yikurikiranya ndetse bikaba ibintu yaherukaga mu mikino y’igikombe cya Afurika cya 2006.
Cameroun niyo iyoboye itsinda A n’amanota 6 n’ibitego 4 izigamye, ikurikirwa na Burkina Faso n’amanota 3 inganya na Cape Verde.
Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.