Guhera kuri uyu wa 11, Mutarama 2022, amakipe abiri (Ikipe y’igihugu & Benediction Ignite) azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda ya 2022 yatangiye gukorera umwiherero n’imyitozo hamwe, mu gihe habura iminsi 38 ngo irushanwa ritangire.
Tour du Rwanda ni irushanwa ngarukamwaka rizenguruka intara zose z’igihugu, aho rimaze imyaka 13 rikinwa mu buryo buzwi n’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi UCI.
Muri uyu mwaka, biteganijwe ko iri rushanwa rihuruza imbaga rizakinwa guhera ku wa 20 – 28, Gashyantare, 2022 rizitabirwa n’amakipe 19 avuye mu bice bitandukanye by’isi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Benediction Ignite y’ i Rubavu, niyo makipe azahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’uyu mwaka, aho Abanyarwanda bazaba baharanira kwegukana umwanya wa mbere w’iri rushanwa baheruka gutsindira mu mwaka wa 2018.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY, aya makipe yombi ari gutegurirwa hamwe, aho bakorera umwiherero mu kigo cya ‘Africa Rising Cycling Centre’ giherereye i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ikipe y’igihugu iri mu myiteguro yiganjemo abakiri bato, aho igizwe n’abakinnyi 7 bafite impuzandengo y’imyaka 20. Mbere y’uko irushanwa nyirizina ritangira, hazatoranywamo batanu bazaserukana umwambaro w’igihugu.
Benediction Ignite yo igizwe n’abakinnyi batandatu bafite amazina asanzwe amenyerewe mu Rwanda, na bo bazatoranywamo batanu ba nyuma bazitabira Tour du Rwanda.
Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda ya 2015 na Areruya Joseph watwaye iya 2017 akanatorwa nk’umukinnyi mwiza wa Africa muri 2018 ni bamwe mu bakinnyi bakomeye kandi bitezweho kuzahatanira kwisubiza igihembo kiruta ibindi.
Abagize amakipe yombi;
Ikipe y’igihugu:
1.MUHOZA Eric – Les Amis Sportif
2.MASENGESHO Vianqueur – Benediction Cycling Club
3.TUYIZERE Etienne – Benediction Cycling Club
4.NIYONKURU Samuel – Les Amis Sportif
5.UHIRIWE BYIZA Renus (Qhubeka ASSOS – Ubutaliyani)
6.HAKIZIMANA Seth – Nta kipe (Club) afite
7.IRADUKUNDA Emmanuel – Nyabihu Cycling Club
SEMPOMA Felix – Umutoza mukuru
BYUKUSENGE Nathan – Umutoza wungirije
RUHUMURIZA Abraham – Umutoza wungirije
RUVOGERA Obed – Masseur
UWIMANA Jean de Dieu – Umukanishi
Benediction Ignite:
1.BYUKUSENGE Patrick
2.MANIZABAYO Eric
3.NSENGIMANA Jean Bosco
4.UWIDUHAYE Mike
5.ARERUYA Joseph
6.RUGAMBA Janvier
MUNYANKINDI Benoit – Umutoza
NDAGIJIMANA Fabrice – Umukanishi
UWAMUNGU Innocent – Masseur
Tour du Rwanda yabaye mpuzamahanga mu mwaka wa 2009, iza kongererwa urwego (2.1) muri 2019, aho mu nshuro eshatu iheruka gukinwa nta munyarwanda urabasha kuyitwara.
Iri rushanwa ritangirwamo ibihembo by’agaciro k’agaciro Miliyoni 50 z’amafaranga y’ u Rwanda, riri ku rwego rumwe na La Tropical Amissa Bongo (Gabon), akaba ari na yo marushanwa yonyine akinirwa muri Africa afite urugero rwa 2.1.
Amakipe ateganijwe kuzitabira Tour du Rwanda ya 2022;
World Tour: Israel Start-Up Nation (Israel)
UCI Pro Team: Total-Direct Energie (France), B&B Hotels (France),Team Novo Nordisk (USA), Androni-Giocatolli (Italy), Burgos-BH (Spain)
UCI Continental Team : Benediction Cycling Team (Rwanda), Pro Touch Team (South Africa), Bike Aid (Germany),TSG Terengganu (Malaysia), Team Coop (Norway), Wildlife Generation Pro (USA), Team SKS Sauerland NRW (Germany), Tarteletto-Isorex (Belgium)
Amakipe y’ibihugu: Rwanda, Algeria, Eritrea, Morocco, Great Britain
Uko uduce tuzakinwa;
Stage 1: Kigali Arena-Kigali Arena (4 km ITT)
Stage 2: Kigali-Rwamagana (148,3 km)
Stage 3: Kigali-Rubavu (152 km)
Stage 4: Kigali-Gicumbi (124,3 km)
Stage 5: Muhanga-Musanze (124,7 km)
Stage 6: Musanze-Kigali Convention Center (152 km)
Stage 7: Kigali-Mont Kigali (152,6 km)
Stage 8: Kigali Canal Olympia-Kigali Canal Olympia (75,3 km).
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NGABO Mihigo Frank / UMUSEKE.RW