Amakuru aheruka

Musanze: Imirwano y’imbogo ebyiri yakiranuwe n’uko zombi zipfuye

Ntibisanzwe, nta wari kuzitambika ngo arazikiza, ab’i Musanze bumvise zigigirana mu gicuku ariko bigumira mu nzu, bwakeye basanga filimi yarangiye, imbogo ebyiri zigaramye aho ibyatsi byahaguye, ubuyobozi buvuga ko RDB yahisemo kuzitaba, abari bategereje kurya kuri ako kaboga basubiza amerwe mu isaho!

Imfizi z’imbogo zikunze kurwanira ubutware

Imbogo 2 zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zasanzwe mu Mudugudu wa Kabari, mu Kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, mu Karere ka Musanze zapfuye.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri aka gace buravuga ko izo mbogo zasohotse muri pariki mu ijoro ryo ku wa Kabiri zirarwana kugeza zicanye.
Uretse imyaka y’abaturage yangiritse, nta kindi cyangijwe n’izi mbogo.
Zikijije zihitamo gupfa zombi! Usibye abaturage baba baraye mu gisagara bumva imbogo zisohotse nibo babashije kumva zigenda ariko ntibamenye ngo byabaye ryari, basanze zapfuye mu gitondo
TUYISHIMIRE Mediatrice, Umuyobozi wungirije w’Akagari ka Ninda yabwiye UMUSEKE yo ziriya mbogo zarwaniye mu Mudugudu wa Kabari hafi ya Pariki y’Ibirunga.
Iyi mirwano ngo ni ubwa mbere abaha bayumvise.
Uyu Muyobozi yagize ati “Aho ngereye aha ntabyabaye, n’abaturage bavuga ko batigeze babibona, umenya ari bwo bwa mbere bibaye, zombi ni imfizi amahembe yafatanye ku buryo ntawayafatanura. Zakubitanye ku buryo amahembe yasobekeranye uretse kuba bakoresha umuhoro bagatema nk’igikanu nta bari gushobora kugwatura ayo mahembe.”
Yavuze ko ubuyobozi bumaze kuhagera bwahamagaye ubuyobozi bwa RDB, bazana Veterinaire arapima, imbogo bazitabika aho zapfuriye.
Ati “Ntabwo abaturage baziriye kuko ntabwo byemewe kurya inyamaswa z’agasozi.”
Akenshi mu muryango w’imbogo, imfizi yamenesheje izindi ni yo yimya amashashi n’amabuguma ari mu ishyo ryayo, imirwano ikunze kubaho ikomeye hagati y’imfizi ziyumvamo ubwo bubasha.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. MUHASHYI

    January 12, 2022 at 7:46 pm

    OYA, kuva ryari se? None se inyama y’umuhigo bivuga iki? Muratubeshye namwe. Maze n’inzoka barazirya? None se NAIROBI aho bita CARNIVOR si INYAMANSWA botsa? Naraziriye rwose. Muri pariki y’AKAGERA, ahatuye abantu ubu: NYAGASHANGA for exemple, hari domaine de chasse. Barazihigaga bakazifungura cyane. Amasatura buriya ngo ni akaboga karyoha cyane. IMBOGO kera mu kwezi kwa KANE(MATA) amasaka amaze guterera, imbogo zasohokaga ishyamba. Zikaza mu baturage. Hafi buri mwaka byabagaho muri EX MURAMBI, KAYONZA, GITUZA. Imbogo zicaga abantu, ariko nazo ntayasubiragayo. Barazicaga bakazirya. Imvubu. IMVUBU barazirya. Ngo nta NYAMASWA YAGASOZI IRIBWA ? None se igasozi niho hari indwara ziruta izo amatungo abana n’abantu yandura? Ko nta NSHINGE ZA ANTIBIOTIQUE izo nyamanswa ziterwa, ahubwo jye numva akaboga kazo ari BIO. UBUZIRANENGE GUSA GUSA. WOWE URABITEKERAZAHO IKI?

    • Merwe

      January 13, 2022 at 7:16 am

      Ibyo uvuga n’ukuri kwambaye ubusa pe, ziriya nyamaswa za gasozi ziba zarishije ubwatsi bwiza bwuje ubuziranenge, bivuze ko inyama zayo ziri powa cyane, nkuko wabivuze kuva cyera nakare inyamaswa za gasozi zararibwaga, ngewe nariye imbogo ibiha kubi, ariko inyemera, isha, impala ziryoha kubiiiii, muri macye igitekerezo cyawe ninyamibwa

  2. Mbaraga*

    January 13, 2022 at 5:33 am

    Nkurikije Uko mubivuze yaba ari accident yabaye zikaba zarwanye noneho amahembe yazo bitewe nukuntu ateye arasobekerana zinanirwa kuyasobanura kugeza aho zinaniriwe zirapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI