Nyaminani Violette, aratabaza abagiraneza ngo bamufashe kubona amafaranga yasabwe n’Ibitaro kugira ngo avuze umwana we wafashwe n’indwara idasanzwe.
Uyu mubyeyi utuye mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu gahinda kenshi kavanze n’amarira, yabwiye UMUSEKE akababaro amazemo hafi imyaka 15 arwaje umwana we w’umukobwa witwa Ishimwe Deborah.
Avuga ko yahuye n’ikibazo cy’ingutu ubwo yabyaraga uyu mwana, yavutse afite ikibazo cy’amara ari hanze nyuma aza kuvurirwa ku Bitaro bya Muhima asubizwa mu nda agira ngo arakize, nyuma y’imyaka ibiri atangira kugira ikibazo mu mutwe.
Kuva afite imyaka ibiri akaba atabasha kuvuga no kugenda, uyu mubyeyi ngo yabayeho mu gahinda gakomeye aho Abaganga bamubwiraga ko uwo mwana ashobora kuvurwa agakira, ariko ikibazo kikaba icyo kubura amafaranga yasabwaga akenewe.
Uyu mubyeyi ngo mu mwaka wa 2015 yamujyanye kumuvuza i Kabgayi bamubwira ko badafite ubushobozi bwo kumuvura bamwohereza muri CHUK i Kigali.
Ati “Mugejeje muri CHUK bamupimye barambwira ngo hari ibibazo nagize ubwo nari mutwite biza kugira ingaruka ku bwonko bwe, mbaza muganga nti ‘ese umwana wange azagera ubwo akira?’ Muganga arambwira ngo humura numuvuza azakira.”
Uko iminsi yagendaga ihita ngo niko umwana yakomezaga kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi.
Nubwo uburwayi bwiyongereye yahisemo kumurekera mu rugo kuko nta bushobozi yari afite, kugeza ubu uyu mwana aracyarwaye ubu burwayi bw’amayobera.
Avuga ko icyamubabaje ari ukobona umwana we agaragurika atabasha kugenda, ngo bimutera agahinda gakomeye ari naho ahera asaba ubufasha ku mugiraneza uwo ari we wese bwo kuvuza umwana we.
Ati “Birambabaza kubona umwana wanjye wakabaye nk’abandi bana yirirwa mu rugo kuko atabasha kwiga nk’abandi. Rwose abagiraneza ndabasabye mugire umutima utabara mundwaneho tuvuze uyu mwana, kuko si uwange gusa ni uw’igihugu.”
Uretse kwita kuri uwo mwana we, ngo nta kandi kazi akora kuko bigoranye kugira undi amusigira.
Ati “Biragoye kumusiga mu rugo kuko ninjye umwitaho ikindi n’ubushobozi bwo kumubonera ibirimo Pampers n’ibikoresho by’isuku nk’umwana w’umukobwa umaze kugera mu bwangavu ni ikibazo, ubushobozi bumaze kunshiraho.”
Uyu mubyeyi avuga ko yizera Imana akaba ariyo mpamvu imyaka yose ahora yumva ko umwana we azamera neza nk’abandi.
Yabwiye UMUSEKE ko ubwo ubu burwayi bwafataga uyu mwana, umugabo we yahise amwigurutsa amubwira ko iwabo batabyara abana bameze nk’abo.
Asaba ufite umutima wo gufasha ko yamutera inkunga uko yaba ingana kose akabasha kumujyana CHUK cyangwa ku bindi bitaro bifite ubushobozi bwo kumuvura.
Uwifuza kuvugisha uyu mubyeyi yamubona kuri numero +250787594828 cyangwa kuri +250785863795.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818