Abaturage 52 bo mu Murenge wa Munyaga, Akagari ka Nkungu,Umudugudu wa Kabuye bajyanywe mu Bitaro igitaraganya nyuma yo kunywa ikigage gihumanye.
Ibiro by’Umurenge wa Munyaga
Aba uko ari 52 kuwa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama bari bitabiriye ibirori by’umuryango wari washyingiye umukobwa maze akabazimana ikigage ari nacyo cyabajyanye mu Bitaro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantale, yahamirije UMUSEKE ko aba baturage bamwe bari mu Bitaro bya Rwamagana nyuma yo kunywa icyo kinyobwa gusa avuga ko hari abatangiye gusezererwa.
Ati “Ayo makuru niyo, abaturage banyoye ikigage baza kurwara munda,ariko bameze neza ariko 28 bamaze gusezererwa batashye.”
Uyu muyobozi yavuze ko kugeza ubu abaturage batanu aribo barwariye ku Bitaro bya Rwamagana abandi bo bakaba bari ku Kigo Nderabuzima cya Munyaga.
Mukashyaka yavuze ko kugeza hataramenyekana icyaba cyabateye ubu burwayi gusa avuga ko hacyekwa kuba baranyoye ikigage cy’amasaka yari yaratewe umuti wica udukoko.
Ati “Barakeka ko cyarimo umuti wica udukoko, wari warashyizwe mu masaka bagira ngo atazamungwa , bikaba ari cyo cyabiteye.”
Aba baturage bagiye mu Bitaro mu gihe mu minsi yashize mu Mujyi wa Kigali,mu Murenge wa Kimihurura , mu makuru aheruka gutangazwa, abaturage umunani bitabye Imana bazira kunywa inzoga itujuje ubuziranenge yitwa “Umuneza”. Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.