Amakuru aheruka

Huye: Umwana w’imyaka 17 yapfuye nyuma yo gutererwa ibyuma mu kabari

Hakizimana Valens yashizemo umwuka nyuma yo guterwa ibyuma mu nda ku saa yine z’ijoro  mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Rukiri mu Murenge wa Huye, nyuma y’uko mu kabari k’uwitwa John uvugwaho gukora inzoga z’ibikwangari habereyemo amakimbirane.

Ahakekwa ko Hakizimana yeterewe ibyuma Polisi yahasanze amajerekani 11 y’inzoga zizwi nk’igikwangari

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu, tariki 8 Mutarama, nibwo Hakizimana Valens yatewe icyuma mu nda nyuma y’uko mu kabari ka John habayemo  ukutumvikana.

Ubwo uyu mwana  yamaraga guterwa icyuma mu nda inshuro zigera kuri eshatu, bigakekwako yagitewe n’uwitwa Kayijeni, Nyiri akabari yabonye bikomeye amwuhagira amaraso yarimo avirirana maze amujyana kure y’akabari ke, ariko biba ibyubusa kuko yaje gushiramo umwuka amaze kugezwa ku Kigo Nderabuzima cya Huye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper, yahamirije UMUSEKE ko uyu mwana yashizemo umwuka ariko inzego z’umutekano zirimo zibikurikirana ngo zimenye icyateye urupfu rwe.

Ati “Twabimenye bitinze ariko icyo nakubwira nuko uwo mwana yitabye Imana umurambo we ukaba wajyanywe kwa muganga ku bitaro bya Kaminuza CHUB, iperereza riracyakorwa n’inzego z’umutekano kuko RIB yahageze andi makuru twamenya twabamenyesha.”

Amakuru UMUSEKE wamenye bivuye mu byavuzwe n’abatuye aho iri sanganya ryabereye nuko muri uyu mudugudu hahora urugomo ruturuka ku nzoga z’inkorano zitemewe zizwi nk’igikwangari zengerwa muri uyu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Rukiri mu Murenge wa Huye.

Bamwe mu baturage bageze bwa mbere aho ibi byabereye, bahamya ko uyu mwana yazize izi nzoga z’ibikwangari zengwa na John kuko ngo arara acuruza kandi amasaha yo gufunga ibikorwa byose ari saa tatu z’ijoro, bagahamya ko ibi bikorwa bitemewe akora inzego z’ibanze zibizi ariko ntihagire igikorwa.

Umuturage uzwi ku izina rya Mama Jesca  usanzwe ufite akabiri aho ibi byabereye avuga ko yumvise umuntu atakira imbere y’umuryango we yasohoka agasanga arimo avirirana bikomeye ariko ngo mu kuka gake yari afite yamubwiye ko atewe icyuma na Kayijeni maze John akagerageza kumwuhagira amaraso yarimo ava.

Gusa nk’uko aba baturage babivuze ngo iyo uyu mwana atabarirwa mu gihe ntaba yahasize ubuzima kuko yishwe no kuva amaraso menshi no kutagerezwa kwa muganga igihe.

Uyu mwana akaba yaguye ku Kigo Nderabuzima cya Huye ubwo abaturage bari bahamugejeje.

Uwitwa John bivugwa ko nyakwigendera Hakizimana Valens ariho yaterewe ibyuma yahise atoroka, naho Kayijeni ushyirwa mu majwi ko ariwe wamuteye ibyuma akaba yatawe muri yombi na Polisi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper, avuga ko nubwo atahamya ko urupfu rw’uyu mwana rufite aho ruhuriye n’iyengwa ry’inzoga zitemewe, ashimangira ko batazihanganira ikorwa ry’izi nzoga kuko badahwema kuzirwanya.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI