Byari biteganyijwe ko atangira kuburana mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa 06 Mutarama, 2022. Rwajyanwe i Huye kuko ariho bikekwa ko yakoreye ibyaha aregwa n’Ubushinjacyaha.
Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison yemereye Umuseke ko uru rubanza rwasubitswe biturutse ku bunganira Beatrice Munyenyenzi.
Mutabazi Harrison yavuze ko ubwo urubanza rwa Munyenyezi rwasubikwaga ku wa 09 Ukuboza, 2021 abamwunganira mu mategeko bahise bandikira Urukiko Rwisumbuye rwa Huye barumenyesha ko itariki urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasubukurwa (kuri uyu wa Kane) batazaboneka kuko bafite izindi manza.
Urukiko rwumvuse ubusabe bwabo rwimurira urubanza ku wa 18 Mutarama, 2022 saa mbiri za mu gitondo.
Beatrice Munyennyezi yirukanye Me Gatera Gashabana na Me Buhuru Pierre Celestin bamwunganiye aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ari banamwunganiye mu Rukiko Rwisumbumbuye rwa Nyarugenge aburana ubujurire, ubu yunganirwa Me Bikotwa Bruce wamenyakaniye mu rubanza rwa Munyagishari Bernard na Twagirayezu Wenceslas na bo baburanye ibyaha bya Jenoside.
Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.