Bose uko ari batanu baburana mu Rukiko bajurira igihano cy’igifungo bahawe, Urayeneza Gerard na Munyampundu Leon alias Kinihira bakatiwe igihano cyo gufungwa burundu.
Umunyamakuru wa UMUSEKE wari mu Rukiko saa mbiri n’iminota mirongo ine (8h40 a.m) kuri uyu wa Kane, haje inteko y’Abacamanza batatu bayobowe na Antoine Muhima n’umwanditsi w’urukiko, Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe mu rukiko, abaregwa bagaragaraga ku ikoranabuhanga (Video conference).
Urukiko rwavuze ko iburanisha ryongera gusubukwa kuko no ku wa 29 Ukuboza 2021 rwasubitswe kubera ko umucamanza umwe wavuye mu nteko yababuranisha kuko yazamuwe mu ntera akajya mu rundi Rukiko.
Kuri ubu Urukiko rwavuze ko Impamvu y’isubikwa ari uko mu nteko iburanisha abaregwa hiyongereyemo Umucamanza mushya bityo agomba guhabwa igihe akiga kuri dosiye.
Indi mpamvu yatumye urubanza rusubikwa ngo ni uko ubuyobozi bwa Gereza bwatanze itegeko ko abafungwa batagomba gusohoka kubera ko muri gereza hari ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19.
Urukiko rwo rwari rwarategetse ko abaregwa bagomba kuza kuburanira ku cyiciro cy’Urukiko i Nyanza kubera ubwinshi bw’abitabira urubanza.
Mu maburanisha y’ubujurire aheruka humviswe abatangabuhamya bamwe bashinjaga abaregwa ko bagize uruhare rutaziguye mu byaha baregwa, gusa humvikanye abandi bivuguruje bashinjura abaregwa bavuga ko bahawe inzoga n’ibiryo n’uwitwa Ahobantegeye Charlotte (yahoze akora muri Kaminuza ya Gitwe) ngo bashinje abaregwa.
Urukiko rwavuze ko urubanza ruzasubukurwa mu Cyumweru gitaha ku wa Kabiri taliki ya 11 Mutarama, 2022 mu gihe ryabera ku ikoranabuhanga abunganira abaregwa bakazaba bari ku cyiciro cy’urukiko i Nyanza.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818 REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Theogene NSHIMIYIMANA UMUSEKE.RW/NYANZA
In this article:
3 Comments
Rusine
January 6, 2022 at 3:07 pm
Ariko buriya iyo mutagira ahobantegeye muba mwandika iki koko umuntu arashinjwa imibiri yabonetse mubitaro bamwe muti ahobantegeye yabashukishije ibiryo n’inzoga ngo bashinja abaregwa nonese umuntu w’umugabo bamushukisha ibiryo gute? Nanjye ngo umugabo abasaza! Nonese ko muvuga ko babashutse Imibiri ntimuyivuge? Yo ni Charlotte wayishyizemo? Ahubwo iyaba mwavugaga muti Charlotte yatabyemo imibiri arabashuka bavugako Gerard ariwe wayishyizemo byajyaga kumvikana.
Ariko ubanza Umuseke hari inyungu zidasanzwe ufite muri uru rubanza rw’i Gitwe
Izi nyandiko z’urudaca ko zitanditswe kuri Rusesabagina ko nawe akomoka hafi y’aho uyu Gerard akomoka?
Ko imanza zihora zisubikwa izi byacitse ni izo iki?
Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Rusine
January 6, 2022 at 3:07 pm
Ariko buriya iyo mutagira ahobantegeye muba mwandika iki koko umuntu arashinjwa imibiri yabonetse mubitaro bamwe muti ahobantegeye yabashukishije ibiryo n’inzoga ngo bashinja abaregwa nonese umuntu w’umugabo bamushukisha ibiryo gute? Nanjye ngo umugabo abasaza! Nonese ko muvuga ko babashutse Imibiri ntimuyivuge? Yo ni Charlotte wayishyizemo? Ahubwo iyaba mwavugaga muti Charlotte yatabyemo imibiri arabashuka bavugako Gerard ariwe wayishyizemo byajyaga kumvikana.
Filipo
January 6, 2022 at 6:53 pm
Iteka jenocide iyo irangiye icyiciro cya nyuma Ni ugupfobya no guhakana!!
Niba umuseke Ari ikinyamakuru cya leta y’ubumwe bw’abanyarwanda mwagufasha kubona amakuru ya baliyeli 3 zari hano igitwe?
2.ese gitwe nta muntu wahiciwe?
Niba yarahiciwe yashyinguwe hehe?
3.ese mwatubwira umubare wabakozi bakora hano bafungiwe jenocide
4. Ese amakuru yatanzwe muri gacaca Yaba yarahereye hehe??Gerard baramwanga kugeza aho bacukuriye icyobo mu bitaro bakajugunyamo abantu,bakagisiba bakajya bamenaho ibishingwe!!niyihangane Imana irahari
John
January 7, 2022 at 11:45 am
Ariko ubanza Umuseke hari inyungu zidasanzwe ufite muri uru rubanza rw’i Gitwe
Izi nyandiko z’urudaca ko zitanditswe kuri Rusesabagina ko nawe akomoka hafi y’aho uyu Gerard akomoka?
Ko imanza zihora zisubikwa izi byacitse ni izo iki?
Nimureke ubutabera bukore akazi kabwo uwo icyaha cyizahama azakanirwe urumukwiye