Amakuru aheruka

Rubavu: Imvura ivanze n’umuyaga yasenye ibyumba 3 by’ishuri

Iyi mvura yagurukanye iki gisenge cy'amashuri mashya

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu mbere tariki ya 3 Mutarama 2022, yasenye ibyumba bitatu byo ku ishuri ribanza rya Rebero (Centre Scolaire Rebero) riherereye mu Kagari ka Rusura Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu.

Iyi mvura yagurukanye iki gisenge cy’amashuri mashya kuri Centre Scolaire Rebero i Busasamana

Usibye kuba iyi mvura yangije amashuri yanakomerekeje abaturage batandatu bari bahugamye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ,Kambogo Ildephonse, yabwiye UMUSEKE ko bagiye gukora ibyihutirwa amashuri agasanwa , anasobanura uko umuyaga wayasenye.

Ati “Hariya Busasamana ni uruhererekane rw’ikibaya gituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,haguye imvura nyinshi, umuyaga uturuka muri kiriya kibaya ukomeza uza kuri Busasamana ku mashuri ya Rebero ari mu Kagari ka Rusura.”

Yakomeje ati “Ubwo byari mu saa 13h 50 z’igicamunsi, hari abantu 6 bari bugamye muri iryo shuri ry’ibyumba 3,igisenge gitangiye gushaka kugenda bahura nacyo kirabakomeretsa .”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze ko icyo gisenge cyakomerekeje batandatu babanje kwitabwaho ariko baza gusubira mu ngo zabo ariko umwe niwe wakomeretse bikomeye wagumye mu Bitaro bya Gisenyi.

Mayor Kambogo yavuze ko ibyumba byasenyutse byari byarubatswe vuba biteganyijwe ko bizigirwamo n’abanyeshuri mu mwaka w’amashuri ugiye gutangira.

Ati “Byari byaruzuye binafunze ariko umuyaga waje nibwo bwa mbere twari tuwubonye wahise ugiterura, uragitwara niyo mpamvu ubu ngubu uretse no ku gisubizaho tukagifunga neza tugomba no gutera ibiti ku mpande kugira ngo bizatugabanyirize ingufu z’umuyaga .”

Yakomeje ati “ Igisenge cyo kirihutirwa tugomba kugisubizaho , kugira abana batazagira ikibazo cyijyanye n’amasomo.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND
UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI