Amakuru aheruka

Nyamagabe: Bahangayikishijwe no kuba ubuvumvu bwabahaga amafaranga buri gucika

Abavumvu bavuga ko impuzamashyirahamwe bari bashyizwemo yabaye intandaro yo gusenyuka k'umwuga wabo

Bamwe  mu bahoze bibumbiye muri Koperetive ikora ubuvumvu mu Murenge wa Mugano, mu Karere ka Nyamagabe bahangayikishijwe  no kuba  muri ako gace bugenda bukendera, bagashyira mu majwi Akarere bavuga ko kagaragaza intege nke mu kubuteza imbere.

Abavumvu bavuga ko impuzamashyirahamwe bari bashyizwemo yabaye intandaro yo gusenyuka k’umwuga wabo

Aba babwiye Radio 1 ko muri uwo Murenge hahoze koperative y’abavumvu ariko kubera kutitabwaho n’imicungire mibi y’umutungo  isenyuka itageze ku ntego zayo.

Umwe yagize ati “Nakoze ubuvumvu ndi umwana, birangiye bangize umuvumvu muri  Mugano. Tuza kujya mu mpuzamashyirahamwe buri wese akaba afite umugabane wa 2000frw  ariko birangira ya mafaranga tutayabonye, inzuki na zo tutazibonye n’ubuki tutabubonye kano kanya ubuvumvu rwose bwarasenyutse.”

Undi na we yagize ati “Ubuvumvu bwari buhari cyane ariko ndetse n’imizinga twari tuyifite. Ndumva twari dufite imizinga igeze kuri 75. Impuzamashyirhamwe niyo yadusenyeye yaje gusenywa n’abari  bayigize, yasenywe n’uko bagiye bafungwa abasigaye baririra.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugano, Muhirwa Elias, ku kibazo cy’iyi koperative yasenyutse ndetse n’abanyamuryango bayo bakaba barahagaritse ubuvumvu, yavuze ko batakimenye gusa ahamya  ko ari abo gushyigikirwa kugira ngo budacika.

Yagize ati “Ndaza gukurikirana menye icyaba cyaratumye iyo koperative isenyuka ariko rwose nk’ubuyobozi gushyigikira koperative zigakora n’umusaruro ukaboneka, ntekereza ko ari ikintu cyiza. Turaza gushyiramo imbaraga turebe ngo iyo koperative yasenywe n’iki, turebe niba yagaruka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Heldebrand, yavuze ko Akarere katagaragaza intege nke nk’uko abavumvu babitangaje gusa avuga ko ikibazo giterwa n’imihindagurikire y’ikirere n’igabanuka ry’amashyamba.

Ati “Aka kanya, nta muntu wavuga ngo ubuvumvu kuba bugenda budatera imbere cyane byaba biterwa n’uko ubuyobozi bwaba budashyigikira abakora uwo mwuga. Hari impamvu nyinshi zigiye zitandukanye, hari uko amashyamba agenda agabanuka, hari n’imihindagurikire y’igihe bisaba  ko mu buhinzi dukoresha imiti myinshi yica ibyonnyi ariko murabizi ko inzuki na zo zipfa kubera gutara ahantu hatewe imiti.”

Yakomeje agira ati “Icyo wenda duteganya ni ugutegura igenamigambi ryo kurinda amashyamba, hakazamo igice kinini twagikamo imizinga ariko bigakorwa mu buryo bunoze, bigakorwa mu buryo bwemewe n’amategeko kuko murabizi ko dufite icyanya gikomye cya Pariki ya Nyungwe. Rero navuga ko ari urusobe rw’ibisubizo abantu barebera hamwe, ntabwo twakwanzura ko ari ubuyobozi  butashyigikiye abavumvu.”

Nubwo ubuyobozi bw’Akarere  bugaragaza ko budafite intege nke mu guteza imbere ubuvumvu, abavumvu bo bavuga ko bakwiye gushyigikirwa  kandi n’ibibazo bafite bigakemurwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI