POLITIKI

Yahya Jammeh ashobora kugaruka muri Gambia

Amakuru atangazwa na AFP aravuga ko byitezwe ko uwahoze ayobora Gambia El Hadji Yahya Jammeh ahobora kugaruka mu gihugu nyuma y’imyaka ine amaze amaze mu buhungiro mu gihugu cya Guinne Equatorial nyuma yo gutsindwa amatora na Adama Barrow mu 2017.

Ku munsi wejo nibwo habaye amasezerano y’ubwumvikane hagati y’ishyaka rya Barrow NPP ndetse n’ishyaka ry’uwo yasimbuye ryitwa APRC, muri ayo masezerano nkuko umunyamabanga waryo yabivuze harimo no kureba uburyo Jammeh yagaruka mu gihugu kandi ntakurikiranwe n’inzego z’ubutabera.

Yavuze ko kandi ari amahirwe akomeye ku bumwe n’ubwiyunge muri Gambia, kuko Jammeh yari afite benshi bamwiyumvamo.

Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu yafashe ayo masezerano nk’ubugambanyi, kuko Yahya Jammeh akekwaho uruhare mu byaba n’itotezwa byakorewe abaturage be mu myaka 22 yamaze ku butegetsi.

Jammeh yatangiye kuyobora Gambia mu 1994 ahiritse ubutegetsi, aburekura mu 2017 ubwo yatsindwaga mu matora na Adama Barrow. Yahise ahungira muri Guinée équatoriale.

Guverinoma ya Barrow yashyizeho komisiyo ishinzwe ukuri n’ubwiyunge, igamije kugaragaza ibyaha byakozwe ku bwa Jammeh.

                         Ifoto ya nyuma ya Jammeh muri Gambia mbere yo guhunga.

Ni Komisiyo byari byitezwe ko izasiga igaragaje ibyagenderwaho n’ubutabera mu kuburanisha Yahya Jammeh. Impungenge zihari ni uko ubwo bwumvikane bwabayeho bushobora gutuma Jammeh atagezwa imbere y’ubutabera.

Yahya Jammeh yatsinzwe amatora mu 2017 abanza kwemera ko yatsinzwe ariko nyuma aza kwisubira yanga kurekura ariko nyuma yuko ashyizweho igitutu na ECOWAS yemeye kuva ku butegetsi ariko agenda asahuye igihugu dore ko bivugwa ko yaba yaratwaye asaga miliyoni 100 z’amadorari y’abanyamerika agahita ahunga.

Nta byinshi byigeze bitangazwa kuri uyu mugabo wigeze gutangaza ko we ubwe avura Sida, kuva yahunga igihugu ifoto ye imwe niyo yabashije kugaragara nabwo yibereye mu bikorwa by’ubuhinzi mu buhungiro kwa munywanyi we Teodoro Obiang Nguema.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button