AmakuruMU MAHANGA

Yafunzwe imyaka 44 arengana

Uyu mugabo  wafunzwe imyaka 44 yose arengana ni Umugabo w’ umwirabura w’ Umunyamerika witwa kevin strickland yafunzwe imyaka 42 kongeraho 2 yo kuburana arengana azira ubusa.

Niwe muntu wa kabiri uzwi ku isi wafunzwe imyaka myinshi arengana nyuma akaza kurenganurwa akarekurwa ari muzima. Umuntu 1 wafunzwe imyaka myinshi arengana yafunzwe imyaka 45, nawe ni umwirabura w’umunyamerika witwa “Richard Phillips” wo muri leta ya Michigan

Yafunzwe afite imyaka 18 mu 1978 afungurwa 2021 afite imyaka 62 nyuma yo gusanga ari umwere ku cyaha cy’ ubwicanyi bw’ abantu 3 bamushinjaga.

Ikibabaje muri iyi nkuru nuko atazigera ahabwa amafaranga y’impozamarira kuko leta yafungiwemo yitwa “Missouri ” ntago ijya itanga ayo mafaranga nkuko byakozwe kuri mu genzi Richard Phillips wahawe 1.5 Miliyoni y’amadorali.

Inkuru nziza nuko abantu basanzwe bamaze kumukusanyiriza amafaranga y’ imfashanyo arenga 1 Miliyoni y’idorali.

Ibi bifungo byo gufungwa imyaka myinshi urengana byagiye byibasira abirabura cyane muri leta zunze ubumwe z’ Amerika

Waruziko

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button