IMYIDAGADURO

Vestine na Dorcas bakuwe mu irushanwa rya Rwanda Gospels Live Stars

Nyuma yo kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe na MIE Empire ariyo ikoreramo abahanzi bakiri bato Dorcas na Vestine abategura irushanwa rya Rwanda Gospels Stars bahisemo guhita bakura mu irushanwa aba bahanzi nabo basanzwe baririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Gusezerera aba bakobwa byatumye igikorwa cya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ gisigaramo abahanzi 14, barimo bane bakizamuka n’icumi bubatse izina ari nabo bari guhatanira amafaranga miliyoni icumi zizatangwa.

Ku bijyanye n’impamvu ibikorwa bya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ byari byarahagaze, abayitegua bavuze ko byatewe n’ubwiyongere bwa Covid-19 bwatumye ingamba zo kuyirinda zikazwa mu gihugu bityo ntibabona uburyo bakomeza kurinoza ngo rizagende neza.

Bati “Twari muri #Gumamururugo, urumva ntabwo twari kubasha guhuza abantu, ariko ubu byasubukuwe.”

Nyuma yo gusubukura ibikorwa, kuva ku wa kabiri tariki 7 Nzeri 2021 abahanzi batangiye imyitozo yo kuririmba Live.

Nyuma y’iyi myitozo izamara ukwezi, byitezwe ko mu mpera z’Ukwakira 2021 ibitaramo by’abari muri ‘Rwanda Gospel Stars Live’ bizatangira gutambutswa kuri televiziyo y’u Rwanda.

Nyuma y’ibi bitaramo nibwo hazamenyekana abatsinze, uwa mbere akazahabwa miliyoni 7 Frw, uwa kabiri ahabwe miliyoni 2Frw mu gihe uwa gatatu azahabwa miliyoni 1Frw.

Abahanzi 14 bari muri ’Rwanda Gospel Stars Live’ ni; Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James na Daniella, Gisubizo Ministries, MD, Chorale Christus Regnat, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimee Frank Nitezeho na Aneth Murava.

                           Dorcas na Vestine bakuwe muri Rwanda Gospel Live Stars.(Ifoto:MIE Empire)

Isezererwa ryaba bahanzi bakiri bato ariko ntawabura kurihuza no gushyamirana kwabaye hagati ya Murindahabi Irene ukuriye MIE Empire ndetse na bamwe mu bategura irushanwa dore ko ari bimwe mu byaranze ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka mu bijyanye n’imyidagaduro ndetse n’ijambo “CANO” rikamamara cyane dore ko ryakoreshejwe na Nyina wa ba Dorcas cyane mu kiganiro yagiranye n’umwe mu miyoboro ikorera kuri Youtube.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button