AmakuruPOLITIKI

Uwahoze ari perezida wa Zambia Rupiah Banda yitabye Imana

Hirya no hino ku Isi mu bitangazamakuru binyuranye harigucaracara inkuru y'inca mugongo ivuga ku rupfu rwa nyakwigendera Rupia Banda wabaye Perezida wa Zambia mu myaka ya 2008-2011, Rupiah Banda.

Rupiah wari ufite imyaka 85 yapfuye azize kanseri yo mu mara ngo yari amaranye igihe kinini.

Perezida Rupiah Banda na Perezida Kagame Paul

Urupfu rwa Rupiah Banda rwatangajwe n’Umuhungu we Andrew Banda nk’uko byemezwa n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha iyi nkuru.

Banda yabaye Perezida wa Zambia asimbuye ku butegetsi uwitwaga Levy Mwanawasa na we wapfuye azize guturika k’udutsi tw’ubwonko(Stroke).

Rupiah Banda yabaye Perezida wa kane wa Zambia kuva aho icyo gihugu kiboneye ubwigenge cyigobotoye ubukoloni bw’Abongereza mu mwaka wa 1964.

Icyo gihe uwari Minisitiri w’Intebe witwaga Kenneth Kaunda ni we wahise wimikwa aba Perezida wa mbere wa Zambia kugera mu mwaka wa 1991.

Kenneth Kawunda wapfuye muri Kamena umwaka ushize wa 2021, yaburaga imyaka itatu ngo yuzeze imyaka 100 kuko yari afite 97.

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button