AmakuruIMYIDAGADURO

USA: Ikimenyetso cy’uko mukunda- Rihanna atakagiza umukunzi we A$AP Rocky bitegura kwibaruka imfura yabo

Nyuma y'igihe kirekire Umuhanzikazi Rihanna avugwa mu kutarambana n'abakunzi be batandukanye, ubu noneho birasa nk'i byahinduye isura kuko ubu yitegura kubyarana umwana atwite n'umukunzi we A$AP Rocky.

Rihanna, umuhanzikazi w’icyamamare umaze iminsi yiyerekana mu buryo budasanzwe kuva yatangaza ko atwite umwana we wa mbere n’umukunzi we A$AP Rocky, aba bombi bongeye kugaragara akanyamuneza ari kose kuri bo ubwo bitabiraga ibirori byateguwe na kompanyi y’uyu muhanzikazi yitwa Fenty Beauty ikora ibikoresho by’ubwiza n’ibirungo by’abagore. Muri ibi birori, Rihanna na A$AP Rocky bongeye kugaragariza abantu urukundo bafitanye ndetse bananyura ku itapi itukura bafite akanyamuneza

Ikinyamakuru Billboard cyatangaje ko Rihanna na A$AP Rocky ku nshuro ya mbere banyuze ku itapi itukura bari kumwe, kuva batangaza amakuru y’uko bitegura kubyara umwana wabo wa mbere nyuma y’imyaka 3 bakundana. Billboard ivuga ko aba basitari bombi baranzwe no kugaragaza ibyishimo mu birori bya Fenty Beauty, yamurikaga ku mugaragaro umubavu mushya bashyize ku isoko bise ‘Fenty’s Eau De Perfum’ nkuko Billboard ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Billboard kandi ikomeza ivuga ko amafoto ya Rihanna na A$AP Rocky bafotowe muri ibi birori yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, aho yakwirakwiriye hirya no hino akanavugisha abatari bacye, by’umwihariko abafana ba Rihanna banejejwe no kubona uyu muhanzikazi afite ibyishimo.

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button