AmakuruMU MAHANGAPOLITIKI

US ikomeje guhangayikishwa n’Uburusiya bwanze gutangaza niba buzakoresha intwaro kirimbuzi

Nyuma yuko Uburusiya bwanze gutangaza niba buzakoresha intwaro kirimbuzi za nikleyeri mu ntambara cyagabye muri Ukraine Ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika byatangaje ko bitanyuzwe n'ukuntu himwe amakuru ajyanye n'ibisasu bizakoreshwa mu ntambara

Dmitry Peskov yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko intwaro nk’izo zishobora gukoreshwa mu gihe Uburusiya bwaba bwugarijwe n’”ibyago ku kubaho” kwabwo. Uburusiya ni bwo bufite ububiko bwa mbere bunini cyane ku isi bw’imitwe yo gushyirwaho (gucomekwaho) ibisasu bya nikleyeri.

Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo z’Amerika John Kirby yavuze ko amagambo y’Uburusiya ku ntwaro kirimbuzi “ateye inkeke”.

Yabwiye abanyamakuru ati: “Ntabwo ari uburyo burimo gushyira mu gaciro igihugu cy’igihanganye gitunze intwaro kirimbuzi gikwiye gukora”.

Ariko Bwana Kirby yongeyeho ko abategetsi bo mu biro bikuru by’ingabo z’Amerika “ntibarabona ikintu na kimwe cyatuma dufata umwanzuro ko ducyeneye guhindura aho duhagaze mu igenamigambi ryacu ry’ubwirinzi”.

Yongeyeho ati: “Buri munsi tugenzura ibi uko dushoboye kose”.

Leon Panetta wahoze ari Minisitiri w’ingabo w’Amerika na we yanenze amagambo ya Peskov.

Panetta yabwiye CNN ati: “Simbona ukuntu wabibona mu bundi buryo butari ubuteje inkeke igihe Uburusiya burimo gushakisha urwitwazo rushoboka rwo gukoresha intwaro za nikleyeri zo mu cyiciro giciriritse”.

“Kandi mu by’ukuri bukabishingira ku kintu kitari ukuri na gato cyuko hari ukuntu Uburusiya bwugarijwe. Ntekereza ko ibyo biteye guhangayika bya nyabyo ku kuba Uburusiya burimo no gutekereza ko icyo kintu cyashoboka.

Sinzi niba ibyo bizabaho. Ndacyatekereza ko Putin agomba guhangayikishwa n’ukuntu Amerika yabyitwaramo kandi agomba guhangayikishwa no kurokoka kwe na we ubwe”.

Ku itariki ya 27 y’ukwezi kwa kabiri, Perezida Putin yategetse ko intwaro kirimbuzi z’igihugu cye zishyirwa mu buryo bwo kuryamira amajanja bwihariye, ariko abategetsi bo mu nzego za gisirikare b’i Burayi n’Amerika nyuma bavuze ko batabonye ikimenyetso na kimwe gikomeye cyuko ibisasu bikaze by’Uburusiya n’amato (ubwato) y’intambara agenda munsi y’inyanja birimo gukusanywa.

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button